Mutuntu: Uwakubiswe atanga ibihumbi bibiri ngo uwamuhohoteye ashyikirizwe inzego z’umutekano

Mu Murenge wa Mutuntu mu Karere ka Karongi haravugwa ikibazo cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri atangwa n’uwakubiswe kugira ngo inkeragutabara zijye gufata uwamuhohoteye ashyikirizwe inzego z’umutekano.

Iki kibazo cyumvikanye cyane mu nama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Karongi yateranye tariki ya 15/12/2014 igasuzuma imiterere y’ayo mafaranga atangwa n’uwakubiswe bagasanga ari ukumurenganya kabiri.

Umwe mu bashinzwe umutekano mu Karere ka Karongi yagize ati “Hari ikintu gihari kirimo gutera abaturage akarengane cyitwa ibihumbi bibiri yo gutwara uwakoze icyaha. Umuntu arakubitwa yakwitabaza umuyobozi ati ‘zana ibihumbi bibiri tumutware’, ukibaza umuntu arakubiswe atanze bibiri”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu, Ntakirutimana Gaspard, avuga ko iki kibazo ahanini gikururwa no kuba nta Polisi y’Igihugu ikorera mu murenge wabo.

Polisi iri bugufi iri mu Murenge wa Twumba bityo kugira ngo uwakoze icyaha afatwe bakagomba guha inkeragutabara amafaranga ibihumbi bibiri.

Agira ati “Ntiwabwira umuntu ngo ajye gukora amasaha abiri atatu akorera ubusa. Biba ngombwa rero ko uturegeye ari we dusaba ayo mafaranga tukajya kumufatira uwakimukoreye”.

Ntakirutimana ariko avuga ko mu gihe uwakoze icyaha afashwe asubiza ya mafaranga ibihumbi bibiri akongera guhabwa wawundi yakoreye icyaha.

Umuyobozi w’Ingabo mu Turere ka Karongi, Rutsiro na Ngororero, Col Kayumba abasaba ko ako karengane kahagarara bakareba ubundi buryo bazajya bafatamo uwakosheje.

Yagize ati “Ako ni akarengane, gukubitwa ukanatanga amafaranga ngo bajye gufata uwagukubise. None se ubwo uwakubiswe iyo nta mafaranga afite!”

Col Kayumba asaba ko bajya bakora uko bashoboye bagafata uwakoze icyaha akaba ari we wishyura ayo mafaranga ahabwa abamufashe kandi akanaryozwa ibyo yakoze.

Abagize inama y'umutekano basabye ko umuturage wahohotewe atakongera gusabwa ibihumbi bibiri.
Abagize inama y’umutekano basabye ko umuturage wahohotewe atakongera gusabwa ibihumbi bibiri.

Mu gihe mu Murenge wa Mutuntu bavuga ko bahisemo gukoresha ubwo buryo bwo kwaka uwarenganye amafaranga yo gufata uwamurenganyije, bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge mu Karere ka Karongi na bo bemeza ko ako ari akandi karengane kuri uwo muturage uba asaba ubutabera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Mutuyimana Emmanuel avuga ko bo bashyizeho uburyo bwo gusaba abaturage amafaranga y’umutekano yishyurwa buri kwezi, akaba ari yo bifashisha mu gufata abanyarugomo nk’abo n’abandi banyabyaha.

Muri uwo murenge ngo abaturage batanga umusanzu w’umutekano unyuzwa kuri konti y’umurenge noneho hagira ukora icyaha umurenge ukaba ari wo wishyura inkeragutabara ziba zagiye kumufata.

Mutuyimana akomeza avuga ko ari bwo buryo n’abandi bakwifashisha cyangwa akarere kakaba kabaha amafaranga mu ngengo y’imari agenewe gahunda z’umutekano akazaba ari yo azajya yifashishwa.

Kuri iki ariko, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, avuga ko ibyiza ari uko abaturage bakwishakamo ibisubizo kandi bigakorwa mu buryo budateza akarengane.

Yabasabye ko ikintu cyo kwaka umuturage wakubiswe cyangwa warenganyijwe mu bundi buryo amafaranga yo gufata uwamurenganyije byacika burundu.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Icyo niikibazo cy’imikoranire mibi y’inzego. Nonese DASSO zimara iki kandi zinabihemberwa? Usibye no kurenganya uwahohotewe se, murumva nta we uzajya atangirwa amafranga no akunde afatwe yenda anarengana ? Ahubwo utazamufata azakurikiranwe ku cyaha cyo kudatabara uri mu kaga. Ahubwo se uwo muntu wakwa amafranga ngo bamufatire umuhohoteye iyo aramutse yakomeretse, aho kumugeza kwa muganga ntibisaba kugurisha aho atuye yakwibura agapfa ?

senzoga yanditse ku itariki ya: 23-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka