Real Madrid yandikishije amateka mu gikombe cy’isi inakuraho umuhigo wa FC Barcelone

Ibitego bine ikipe ya Real Madrid yaraye itsinze Cruz Azul yo muri Mexique mu gikombe cy’isi mu mukino wa ½, bitumye yongera kwesa undi muhigo wo kuba ikipe ya mbere yo muri Espagne itsinze ibitego byinshi mu mwaka umwe.

Ibitego bya Sergio Ramos na Karim Benzema mu gice cya mbere ndetse n’ibya Gareth Bale na Isco mu gice cya kabiri, batumye ikipe ya Real Madrid igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cy’ama Club, nyuma yo kwitwara neza ku mukino yaraye ikiniye i Marrakesh muri Marooc.

Real Madrid ikomeje kwandikisha amateka.
Real Madrid ikomeje kwandikisha amateka.

Iyi ntsinzi si yo yonyine ikipe ya Carlo Ancelotti yakuye kuri uyu mugoroba, kuko gutsinda ibitego bine byahise bituma yuzuza ibitego 176 imaze gutsinda kuva tariki ya 01/01/2014 bityo ikuraho umuhigo wa FC Barcelone yo yatsinze 175 muri 2012.

Ibi bitego Real yatsinze harimo 110 yatsinze mu mikino 36 ya La Liga, 37 yatsinze mu mikino 13 ya Champions League, 22 mu mikino 9 ya Copa Del Rey, 2 mu mukino w’igikombe kiruta ibindi i Burayi, kimwe mu gikombe kiruta ibindi muri Espagne ndetse na bine yaraye itsinze mu gikombe cy’isi cy’ama Club.

Cristiano Ronaldo nubwo ataraye atsinze ariko ni umwe mu nkingi za mwamba za Real Madrid.
Cristiano Ronaldo nubwo ataraye atsinze ariko ni umwe mu nkingi za mwamba za Real Madrid.

Uyu musaruro ahanini ushingira ku butatu butagatifu bw’iyi kipe Bale-Benzema-Ronaldo, aho aba ubwabo batsinzemo 106 bonyine bingana na 60,2% y’ibitego byose Real Madrid yatsinze uyu mwaka. Kabuhariwe Cristiano Ronaldo yatsinze 56 uyu mwaka, Benzema atsinda 28 naho Bale atsinda 22.

Ikipe ya Real Madrid itegereje ikipe iri burokoke hagati ya San Lorenzo yo muri Argentine na Auckland yo muri New Zealand akaba ari yo bazahurira ku mukino wa nyuma kuwa gatandatu nawo uzakinirwa muri Marooc.

Benzema na Bale ni abandi bakinnyi bafashije Real Madrid muri 2014.
Benzema na Bale ni abandi bakinnyi bafashije Real Madrid muri 2014.

Real Madrid ku rundi ruhande yaraye itsinze umukino wayo wa 21 wikurikiranya aho isigaje imikino itatu ngo ibe yakuraho agahigo gafitwe n’ikipe ya Coritiba yo yatsinze 24.

Sergio Ramos ni we waraye afunguye amazamu.
Sergio Ramos ni we waraye afunguye amazamu.

Jah d’eau Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka