Muhanga: Abapolisi barageragezwa ngo barebe ko bemera ruswa

Mu rwego rwo kurwanya ruswa mu bapolisi, ubuyobozi bwa polisi ubwabwo bwafashe ingamba rimwe na rimwe zo kugerageza abapolisi bakekwaho kuba baka ruswa.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo, RPC Mukama Simon Pierre, ngo polisi ishobora gukoresha amafaranga yayo ikayaha umushoferi w’ikinyabiziga kugirango ayahe umupolisi.

Uyu muyobozi wa polisi mu ntara y’amajyepfo agira ati, « dushobora gukoresha amafaranga yacu tukayaha umushoferi kugirango ayahe umupolisi iyo ayamuhaye akayemera ubwo duhita tumenya koko ko uyu mupolisi yaka akanarya ruswa koko».

Iri gerageza ariko risa nk’iryagize akamaro kuko nyuma yo guhishura iri banga abapolisi ubu usigaye ubaha ifaranga bagahita bagushyiraho amapingu, kuko baba batazi niba ntawabagutumyeho, dore ko hari na bamwe mu bapolisi bamaze gufatwa bazira kwaka ruswa, aba kandi bakaba birukanwa no mu Kazi.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'amajyepfo avuga ko bahagurukiye guca ruswa aho yanyura hose ngo ihabwe umupolisi.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo avuga ko bahagurukiye guca ruswa aho yanyura hose ngo ihabwe umupolisi.

Usibye ruswa ihabwa abapolisi bo mu muhanda yahagurukiwe, ruswa mu bugenzacyaha ikunze gutangwa kugirango abapolisi barekure umuntu ukekwaho icyaha dosiye ye itarashyikirizwa Parike, mu Ntara y’amajyepfo hakaba havugwa umwe muri ba Komanda ba polisi wafashwe kuri uyu wa kabiri taliki 16/12/2014 nyuma y’uko hatanzwe amakuru yo kumuha ruswa ngo arekure umuntu nk’uko RPC Mukama akomeza abitangaza.

Polisi ikomeje gusaba abafite amakuru y’ahakekwa ruswa kuyatanga kugirango ikumirwe hakiri kare, kandi ikanibutsa abaturage ko bakwirinda kugwa mu ikosa batanga ruswa kuko ngo itagikenewe muri Serivisi iyo ariyo yose.

Polisi kandi raburira abashaka kuyisiga no kuyitega icyaha cya ruswa kubyirinda kuko yiteguye kubafata nta zindi mbabazi.

Polisi mu Ntara y’amajyepfo itangaza ko ifunze abantu icumi bakurikiranweho icyaha cya ruswa mu Karere ka Muhanga, ibi bikaba byaragezweho ku bufatanye n’abaturage ndetse na bamwe mu bapolisi bamaze gusobanukirwa n’ububi bwa ruswa.

Byari biherutse gutangazwa n’umuryango Transparency International Rwanda, ko Polisi iri ku isonga mu nzego zigararamo ruswa kurusha izindi, nyuma y’aya makuru bikaba bigaragara ko mu muhanda ndetse no mu bugenzacyaha abafunze bazira gutanga ruswa ariho bagiye bayinjiriza.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Hari abacamanza bayogoje abaturage mu kurya ruswa; mu rubanza rwabo hatsinda ufite ibyo abaha; n’abo bakwiye gukorerwa igeragezwa.

mado yanditse ku itariki ya: 18-12-2014  →  Musubize

Kubyerekeye ruswa ntihakageragezwe abapolisi gusa hari abacamanza bayogoje abaturage.

kaveru yanditse ku itariki ya: 18-12-2014  →  Musubize

Iyi gahunda izakorwe n’ahandi kuberako irimo kugaragaza umusaruro ufatika

Muneza yanditse ku itariki ya: 17-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka