Ubukungu bw’u Rwanda mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka bwazamutseho 7,8%

Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho ku kigereranyo cya 7,8% mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka dusoza wa 2014, ahanini biturutse ku iterambere rya serivisi zitangirwa mu Rwanda ndetse n’ubuhinzi bujyanye n’ibiribwa.

Ibice byafashije izamuka ry’ubukungu muri iki gihembwe ni ibirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iterambee ry’ikoranabuhanga n’itumanaho n’ibikomoka ku buhinzi, nk’uko Yusuf Murangwa, umuyobozi w’ikigo k’Igihugu k’Ibarurishamibare (NISR) yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 17/12/2014.

Yagize ati “Icyatumye ubuhinzi buzamuka neza ni ibijyanye n’ubuhinzi bw’ibiribwa byazamutse kuri 7%. Mu nganda, ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byagenze neza ariko ibijyanye n’ibikorerwa mu nganda byo byaramanutse kuri 5%.

Muri serivisi za Leta zazamutse neza harimo izikoranabuhanga n’itumanaho zazamutse cyane hafi ku kigero cya 25% na serivisi zijyanye n’ubucuruzi nazo zarazamutse neza”.

Iki kiganiro n'abanyamakuru cyari kigamije kubatangariza uko ubukungu bwari bwifashe mu gihemwe cya gatatu dusoje.
Iki kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije kubatangariza uko ubukungu bwari bwifashe mu gihemwe cya gatatu dusoje.

Murangwa yatangaje ko iki gihembwe cyagenze neza ukurikije bibiri byakibanjirije, kuko icya mbere cyaranzwe n’izamuka ry’ubukungu rya 7,5% naho icya kabiri ubukungu bugasubira inyuma kuko bwazamutse ku kigero cya 6,1%.

Gusubira inyuma kw’inganda byatewe n’uburyo inganda zatumije hanze ibintu byinshi cyangwa zikaba zaratangiye kugurisha ibyo zikora zitaratangira gukora byinshi. Gusa kuba abaturage baritabiriye kwizigamira biri mu bituma ubukungu bw’u Rwanda buzamuka, nk’uko Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Amb. Claver Gatete yabitangaje.

Yongeyeho ko ariko hagiye gukorwa igenzura ryimbitse ryihishe inyuma yo gusubira inyuma mu nganda, bikazaba byagaragaye ubwo hazashyirwa iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda (GDP) mu kwezi kwa Werurwe 2015.

Muri iki gihembwe cya gatatu (Nyakanga-Nzeri) ubukungu bw’u Rwanda bwari bufite agaciro ka miliyari 1,393 z’amafaranga y’u Rwanda ugereranyije n’ako bwari bufite umwaka ushize wa 2013 aho kabarirwanga muri miliyari 1,233.

Minisitiri Gatete yibukije ko igihembwe kimwe atari cyo cyatuma abantu bafata umwanzuro ku bukungu bw’u Rwanda, kuko bagomba gutegereza hagasohoka cy’imibare y’icya kane aricyo turimo kugira ngo hakorwe raporo yuzuye y’umwaka.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko abazi ibya Economie mwazadusobanuriye kugirango natwe tutazi byinshi turebere ku bifatika. Ubuse nk’umuntu utazi gusoma ko arebera mu bigaragara, buriya iyo tugiye ku isoko dusanga bihura n’ibiri mu bitabo, cyangwa Raporo nizo zibisobanura neza. Ariko umuhashyi agura ku isoko Man, ntabwo ari muri raporo. Hahahaha

sdf yanditse ku itariki ya: 17-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka