Freeman yosohoye indirimbo yumvikanamo urukundo akunda Teta Diane

Umuhanzi Freeman, wamenyekanye cyane mu ndirimbo yise “Umubikira” yakoranye na Fireman umuraperi ubarizwa mu itsinda rya Tuff Gangs, yashyize hanze indi ndirimbo yise ”Sugar Teta” igaragaza urukundo akunda umuhanzi kazi Teta Diane, ubarizwa mu itsinda rya Gakondo.

Ibi biragaragazwa n’amagambo agize iyi ndirimbo y’uyu muhanzi Freeman uzwiho kuba afite ibigango bigaragarira buri wese, ataka kandi atetesha Teta, ndetse agaragaza urukundo ruhebuje amukunda, kuburyo uyumvise wese adashidikanya ko Freeman akunda Teta by’agahebuzo.

Mu kiganiro na Kigalitoday, Freeman yatangaje ko koko akunda umukobwa ufite ikimero nk’icya Teta, ko bitamugwa nabi bamenyanye akamutetesha.

Yagize ati “Mu byukuri nkunda umukobwa ufite ikimero nk’icya Teta, utarengeje ibiro 50 kuko numva ariwe umutima wanjye wishimira, nkaba no kumuterura mutetesha bitangora”.

Ariko ku bijyanye n’iyi ndirimbo “Sugar Teta” , Freeman yatangaje ko ari indirimbo y’urukundo ibyinitse, irimo gutetesha no gutonesha umukunzi, ariko akaba avuga ko atayihimbiye umuhanzi kazi Teta, n’ubwo amwemera nk’umwe mu bahanzi kazi baririmba neza cyane hano mu Rwanda.

Freeman ubusanzwe witwa Hitimana Alain.
Freeman ubusanzwe witwa Hitimana Alain.

Freeman yavuze ko iyi ndirimbo ayitura abakobwa bose bitwa ba Teta by’umwihariko umuhanzi Teta Diane, ndetse akaba ari impano yahaye abakunzi be abifuriza noheri nziza n’uwaka mushya muhire.

Teta Diane mu kiganiro na Kigalitoday, yatangaje ko ashimishijwe no kuba hari abahanzi bagenzi be bashobora kuba bakunda uburyo aririmba, ndetse bakaba banamushyira mu bihangano byabo bamuvuga neza.

Yagize ati “Biranshimishije kumva hari umuhanzi mugenzi wanjye ukunda uburyo ndirimba, ndetse akaba yanankoresha mu bihangano bye kandi amvuga neza, ahubwo namwifuriza iterambere mu kazi ke k’ubuhanzi, mwifuriza guhorana inganzo kugirango akomeze gushimisha abanyarwanda”.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka