U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyoni 74.4$ yo kubaka umuhanda Base-Rukomo

Umuhanda Base-Gicumbi-Rukomo-Nyagatare wari waravugishije benshi, wabonye inkunga ya Banki nyafurika itsura amajyambere (BAD) ingana n’amadolari y’Amerika miliyoni 74.4$ (Leta y’u Rwanda nayo ikazatangamo miliyoni 4.5 $) yo kuwubaka igice kimwe cyo kuva Base–Gicumbi-Rukomo, hareshya na kilometero 51.

Abagenda muri uwo muhanda bajyaga binubira ibinogo biwurimo n’indi miterere mibi ituma bagiriramo impanuka kandi bagatinda kugera iyo bajya, nk’uko igitangazamakuru igihe.com cyabyanditse mu kwezi kwa gatatu k’uyu mwaka.

Amafaranga yo kubaka igice gisigaye kireshya na kilometero 74 kuva i Rukomo kugera i Nyagatare, Leta y’u Rwanda ngo izayavana ku bigega byo mu bihugu by’Abarabu, nk’uko Ministiri w’imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete yabitangaje, ubwo yari amaze gushyira umukono ku masezerano ku ruhande rw’u Rwanda, kuri uyu wa 16/12/2014.

Ministiri Gatete ati: “Hazabaho ubuhahirane bwinshi hagati y’u Rwanda n’ibihugu bituranyi, aho umuhanda uva Uganda uzakomereza ku mupaka wa Congo n’u Rwanda, ibicuruzwa bitiriwe bibanza kunyuzwa i Kigali; hazabaho n’ubuhahirane hagati y’Amajyaruguru n’Uburasirazuba bw’igihugu; hariya hantu hari ubuhinzi bukomeye cyane, abawuturiye bazafashwa mu kubakirwa amashuri no kurengera ibidukikije”.

Uyu muhanda wa Base-Gicumbi-Rukomo ngo uzatangira kubakwa mu kwezi kwa kane k’umwaka wa 2015, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi mukuru w’Ikigo RTDA gishinzwe guteza imbere ibyo gutwara abantu n’ibintu, Guy Kalisa.

Ministiri w'imari n'Umuyobozi wa BAD mu Rwanda bahererekanya amasezerano y'inguzanyo, nyuma yo kuyashyiraho umukono.
Ministiri w’imari n’Umuyobozi wa BAD mu Rwanda bahererekanya amasezerano y’inguzanyo, nyuma yo kuyashyiraho umukono.

Ministiri muri MINECOFIN yashimiye BAD kuba yatareteye inkunga iyubakwa ry’imihanda imaze kurangira ya Kicukiro-Nemba-Kirundo, Gitarama-Ngororero, n’ikirimo kubakwa ariko ngo igiye gusozwa ya Rusizi-Bugarama-Ruhwa, Crete Congo-Nil-Ntendezi, Rusizi-Ntendezi-Mwityazo na Rubavu-Gisiza.

Umuyobozi wa BAD mu Rwanda, Negatu Makonnen nawe yishimiye by’umwihariko ko umuhanda utambika ku kiyaga cya Kivu cyose (Rusizi-Rubavu) urimo kubakwa, ndetse ko uwa Base-Nyagatare (uhuza intara z’Uburasirazuba, Amajyaruguru n’Uburengerazuba) nawo ari ingenzi cyane mu bucuruzi n’iterambere ry’abaturage mu Rwanda no mu karere.

Umuhanda Base-Nyagatare ngo uzatuma abaturage n’igihugu muri rusange bungukira ku muhora wa ruguru, uhuza u Rwanda-Uganda na Kenya kugera ku cyambu cya Mombasa, aho bazabona ibicuruzwa mu buryo bworoshye nabo bakabicuruza mu bihugu bituranyi, nk’uko MINECOFIN na BAD babitangaje.

Negatu wa BAD we yakomeje yizeza ko hari indi mishinga yo gukora imihanda bakirimo kuganiraho na Leta y’u Rwanda ikazatangira kubakwa mu mwaka 2017; iyo mihanda ikaba ari uwa Kagitumba-Kayonza-Rusumo, uwa Ngoma-Ramiro-Nyanza n’uwa Huye-Kibeho- kugera ku Munini.

BAD ngo ifite gahunda yo kuzatanga miliyoni 700 z’amadolari ($), aho kuri ubu imaze kwemeza miliyoni 450 $ muri yo, yo gutera inkunga imishinga igera kuri 21 mu gihe cy’imyaka itanu (2012-2016), harimo guteza imbere ingufu, gutwara abantu n’ibintu, ubuhinzi, amazi n’isukura.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyi mishinga yo kubaka ibikorwaremezo ni byiza turabyishimira kuko igihugu caycu dushaka ko kihuta mu iterambere kandi ibikorwaremezo bikaba ari bimwe mu biyihutisha iri terambere

ntwari yanditse ku itariki ya: 16-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka