Abarangije muri KCCEM biyemeje kwihangira imirimo
Abanyeshuri barangije amasomo mu ishuri rikuru ryigisha ibijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kurengera ibidukikije rya KItabi (KCCEM), baremeza ko ubumenyi bahakuye butazabafasha gukora neza imirimo gusa ahubwo ko bahakuye n’imishinga yo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima izatanga n’akazi.
Kuri uyu wa kabiri tariki 16/12/2014, nibwo abanyeshuri 46 bari mu byiciro bitatu bikurikiranye barangije bwa mbere kuva iri shuri ryashingwa mu 2011, bakemeza ko baje gukemura ikibazo cy’imirimo ndetse n’imitangire ya serivise.
Daniel Niyonsaba, usanzwe akora akazi ko kuyobora abakerarugendo akaba yanahawe impamyabushobozi, atangaza ko yamenye uburyo bwo gukora akazi ke neza kandi ntiyangize ibidukikije, akaba yaranakoze umushinga azakora uzatanga akazi ku bantu.
Yagize ati “Hari umushinga natangiye gukora ujyanye no kongera ibiti bivangwa n’imyaka kugira ngo byongerere uburumbuke kandi bikora n’uburyo burinda imihindagurikire y’ikirere. Ibyo ni ibintu bizakorwa kandi bizatuma abantu benshi babona akazi bigatuma n’isi yacu n’urusobe rw’ibinyabuzima bibungwabungwa muri rusange”.
Aba banyeshuri kandi bemeza ko muri rusange baje gufasha leta guteza imbere ubukerarugendo, bafasha abaturage gukora ubukorikori bakoresheje ibikorwa by’ibanze kandi byabateza imbere, nk’uko uwitwa Pascaline Niyonsaba Ingabire wanahize abandi abitangaza.
Ibi ni nabyo Telesphole Ngoga, ushinzwe kubungabunga pariki y’igihugu mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), yahereyeho yemeza ko imiryango ifunguye kuri aba banyeshuri ba mbere barangije bene aya masomo mu karere gaherereyemo pariki y’Ibirunga.
Ati “Ibyo biga bishobora kubafasha no kuba babikoresha no muri aka karere kose duturiye. Niba iri shuri ari ryo ryonyine muri aka karere dutuyemo ni ukuvuga ngo bashobora gukora mu Rwanda cyangwa mu bihugu duturanye. Ikindi kandi ni uko gahunda zo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ntaho zidakenerwa, ntago ari mu byanya bikomwe gusa ahubwo urusobe rw’ibinyabuzima turusanga haba mu mashyamba, mu bidukikije haba no mu mirima yacu”.
Iri shuri ryashinzwe na RDB mu 2009, kuva icyo gihe rimaze gusohora ibyiciro bitatu by’abakozi basanzwe bakora mu bukerarugendo. Riherereye mu ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyamagabe.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
birakwiye ko babafasha no kubona imirimo bagasimbuzwa abatarabyigiye rwose
njye ndangije mw,ishami ry;ubukerarugendo mu mashuri yisumbuye 2015.nubwo barangije nibaze badufashe hano i burasirazuba ku biyaga bimwe na bimwe byangizwa hanyuma inyoni zacu zikahangirikira cyane kandi ubu zigezweho m’ubukerarugendo bw’u Rwanda.umukunzi w’inyoni birambabaza cyane,nibaze badufashe cyane murakoze.
nibyiza abanyeshuli.mubashakiye nimirimo.mumapariki bagasimbura abatarabwigiye.niho byagira agaciro kulileta
nibaze babe igisubizo kuri ba mukerarugendo ndetse no ku bukerarugendo nyirizina maze tubone inyungu nyinshi muribwo dore ko ari nabwo budufatiye runini mukongera amafranga y’ingengo y’imari