Rubavu: Kudafata neza imigezi bituma abatuye umugi babura amazi

Uko imvura iguye mu mashyamba ya Gishwati no mu nkengero yaho, abatuye umugi wa Gisenyi no mu nkengero zawo bahita babura amazi atangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amazi (WASAC).

WASAC ivuga ko iki kibazo giterwa n’ibikorwa by’abaturage mu murenge wa Nyundo akarere ka Rubavu na Nyabirasi akarere ka Rutsiro bacukura amabuye y’agaciro mu mugezi ukoreshwa na WASAC bikanduza amazi ariko hajyamo imisenyi n’ibyondo kuburyo imashini z’uruganda rwa Gihira zidashobora kuyungurura amazi.

Abaturage bacukura amabuye ya gasegereti mu mugezi wa Nyabura bavuga ko baba bishakira imibereho, kandi ko batazi niba ayo mazi hari ikindi akoreshwa uretse kuvomera icyayi.

Amazi akoreshwa na WASAC aba yanduye iyo abaturage bangije umugezi wa Pfunda.
Amazi akoreshwa na WASAC aba yanduye iyo abaturage bangije umugezi wa Pfunda.

Amazi acukurwamo amabuye y’agaciro agira umwanda w’icyondo ndetse hakagira n’amabuye amanukamo kuburyo iyo bigeze ku ruganda ngo imashini zirananirwa, kugeza aho zihagarara nkuko Muhawenimana Antoine umuyobozi wa WASAC mu karere ka Rubavu abitangaza, agasaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze gufata neza imigezi itanga amazi akoreshwa na WASAC.

Umugezi wa Nyabura na Kabingo yakoreshejwe na WASAC nyuma y’uko umugezi wa Sebeya wagiraga amazi menshi ukomeje kugaragaramo isuri nayo iterwa n’abakorera muri Gishwati, bigatuma amazi ahora yanduye kuburyo atwara ubushobozi winshi kuyatunganya.

Uruganda rwa Gihira rutunganya amazi akoreshwa mu mujyi wa Gisenyi.
Uruganda rwa Gihira rutunganya amazi akoreshwa mu mujyi wa Gisenyi.

Zimwe mu mbogamizi Muhawenimana avuga harimo kuba imirima ikikije imigezi ya Nyabura na Kabingo itarwanyijweho isuri, bikiyongeraho abaturage bajya mu migezi gucukuramo amabuye y’agaciro bihindanya amazi kuburyo ingaruka ziba kubakoresha amazi ya Wasac mu mujyi wa Gisenyi no mu nkengero zawo, harimo n’uruganda rwa Bralirwa rukenera amazi menshi.

Uruganda rwa Gihira rukora amazi angana na metero cube 9000 ku munsi ariyo mazi akenerwa mu mujyi wa Gisenyi, aya amazi akabikwa mu bigega bibiri bifite metero cube 8000 kuburyo iyo uruganda ruhagaze igihe kinini amazi aba yashize mu bigega hakaba kurindira ko amazi yo mu mugezi agomba gucayuka.

Iyo abaturage bacukuye amabuye mu mugezi uba wanduye.
Iyo abaturage bacukuye amabuye mu mugezi uba wanduye.

Mwikarago Justin uyobora uruganda rwa Gihira avuga ko gutunganya amazi igihe isuri yamanutse bigorana akavuga ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zabafasha kurinda imigezi ntikorerwemo ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hamwe no kurwanya isuri ku murima ikikije umugezi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka