Ni nyuma y’ukwezi kumwe abana bato biga mu mashuri abanza bo mu Murenge wa Kibungo bigishwa imyuga mu biruhuko hagamijwe kuyibakundisha.
Mu gusoza iyi gahunda yiswe “Space for children” yatangijwe ku mugaragaro kuwa 11/11/2014 igamije gutegura ejo hazaza heza h’abana, abana berekanye ko bahakuye ubumenyi bwinshi mu myuga itandukanye irimo kubaza, gukanika, kubaka, ikoranabuhanga n’ibindi.
Mu byo berekanye kandi harimo ubumenyi ku ndangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda n’ibindi.
Umuyobozi wa IPRC-East Dipl Ing. Euphrem Musonera, avuga ko intego z’iyi gahunda y’urubuga rw’abana zagezweho ku buryo bushimishije.
Yagize ati “Iki gikorwa cyatekerejwe kigamije kumenyekanisha agaciro k’imyuga n’ubumenyingiro ku bana cyane cyane twibanda ku kureba impano bafite ngo tubafashe kuziteza imbere, kandi tubumvishe ko amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro atari amasomo yigwa n’abana bananiwe n’ibindi nk’uko abenshi babitekereza”.
Ikindi Musonera avuga ko cyagezweho ku buryo bushimishije, ku bufatanye n’inzego zibishinzwe, ni ukwigisha abana indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda ndetse no kubamenyesha zimwe muri gahunda z’igihugu ku rugero rwabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise we avuga ko iyi gahunda y’urubuga rw’abana mu biruhuko ari urugamba rwiza IPRC East yatangiye rwo gutuma abana biga cyane cyane bagana ku bumenyingiro aho umwana ashobora kurangiza ibyo yize bitari indondore (theorie) ahubwo ashobora kubishyira mu bikorwa.
Bamwe mu babyeyi bari bitabiriye isozwa ry’iyi gahunda bavuze ko batangajwe n’ubumenyi aba bana bahakuye mu mwuga, banavuga ko ikibashimishije kurushaho ari indangagaciro bigishijwe zituma bazaharanira icyiza ikibi bakacyamagana mu buzima bwabo nk’uko babitojwe muri iyi gahunda.
Iyi gahunda yitabiriwe n’abana 87 baturuka ku bigo bitandukanye by’amashuri abanza bari mu biruhukobanahawe impamyabumenyi, ikazasubukurwa mu biruhuko birebire by’umwaka utaha.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|