Hari gukorwa filime L’espoir du Kivu izagaragaza ubwiza bw’u Rwanda

Inzu ADALIOS isanzwe ikora filime mbarankuru (filme documentaire) yo mu gihugu cy’Ubufaransa irimo gufata amashusho ya filime yitwa L’espoir du Kivu, izagaragaza ubwiza b’u Rwanda butajya buvugwa, hamwe n’umutungo kamere u Rwanda rushobora gukoresha mu gucyemura ikibazo cy’ingufu z’amashanyarazi n’ibikomoka kuri peteroli.

Adalios iri gukora iyi filime ifatanyije na TV10 yo mu Rwanda, naho uwayiteguye akaba Philippe Ayme uvuga ko ari filime ivuga ku bwiza bw’ikiyaga cya Kivu n’abagituye.

Aganira na Kigali today, Philippe Ayme avuga ko impamvu ategura iyi filimi mbarankuru byatewe n’uburyo u Rwanda abona rwiyubaka kandi rukaba rufite byinshi byiza byo kuvuga ariko benshi bakibanda ku mateka ya Jenoside.

Philippe Ayme uri gukora filime l'espoir du Kivu.
Philippe Ayme uri gukora filime l’espoir du Kivu.

Muri 2008 nibwo Philippe Ayme yageze mu Rwanda aje gufata amafoto n’amashusho y’umuhanga mu bumenyi mu byagaze methani, aribwo bwa mbere yasuye ikiyaga cya Kivu atungurwa no kumva iki kiyaga kitajya kivugwa kandi gifite byinshi byo kuvugwaho.

Philippe Ayme avuga ko amafilimi akorwa ku Rwanda agaragaza amateka ya Jenoside ariko ngo u Rwanda ni igihugu kimaze kwiyubaka ku buryo hacyenewe ko nibyo rwagezeho bivugwa, harimo ikiyaga cya Kivu benshi batazi mu gihe gishobora gutanga icyizere ku bantu benshi gikoreshejwe neza.

Philippe Ayme avuga ko uretse ubwiza bw’ikiyaga cya Kivu, ngo hari ubworozi bw’isambaza bukibarizwamo budakunze kuboneka ahandi hamwe na gaz zishobora gukoreshwa mu kongera ingufu z’amashanyarazi no gucyemura ikibazo cy’ibikomoka kuri peteroli igihe habnetse ababishoramo imari.

Iyi filime izaba ivuga ubwiza bw'ikiyaga cya Kivu.
Iyi filime izaba ivuga ubwiza bw’ikiyaga cya Kivu.

Gufata amafoto y’iyi Filimi y’iminota 52 byagombye kuba byarangiye tariki ya 16/12/2014 ariko kubera uburyo abayobozi bamwe mu Rwanda bagoranye mu gutanga ibyemezo byo gufata amashuro filime yaradindiye nk’uko Philippe Ayme yabitangarije Kigali today.

Ubwo bateguraga iyi filime ngo bandikiye inzego zo mu Rwanda zirimo Minisiteri y’umuco na Siporo bayisaba uruhushya ariko ntiyarubaha ahubwo ibohereza muri Minisiteri y’ibikorwa remezo nayo itaragize icyo ibamarira, ku buryo umushinga wo gukora iyi filimi umaze guhomba.

L’espoir du Kivu iramutse ikozwe yakurikira indi filimi yiswe Kigali Shaolin temple yakozwe na Magali Chirouze ariwe utera inkunga L’espoir du Kivu.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka