Amafaranga n’amahugurwa byahawe imiryango itari iya Leta ngo bizayifasha guteza imbere abaturage

Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) gifatanije n’amashami y’umuryango w’Abibumbye akorera mu Rwanda (One UN), bahaye amahugurwa imiryango itagengwa na Leta 26 yarushije indi kugira imishinga inoze. RGB na One UN basaba iyo miryango kugaragaza uruhare rufatika mu guharanira ineza y’abo ishinzwe kurengera.

Imiryango 18 itagengwa na Leta iherutse guhabwa amafaranga yo kuyifasha guteza imbere abagenerwabikorwa bayo, hiyongereyeho indi umunani nayo yahawe inkunga kuri uyu wa kane tariki 11/12/2014, ikaba yose yanahuguriwe kugera ku byo yiyemeje mu masezerano yagiranye na Leta na One UN.

Umuyobozi wa RGB, Prof Shyaka Anastase yagize ati “Turagira ngo iyo miryango igire ubushobozi bwo gukoresha ayo mafaranga neza, tukabona ko kubaka imikorere inyuze mu mucyo ari ubundi buryo bwo kubaka umuryango nyarwanda, ikaba igomba gukorera mu mucyo, gukorera gahunda yiyemeje ku gihe cyateganijwe, ikazikora uko bikwiye nta manyanga”.

Imwe mu miryango itagengwa na Leta yahawe amafaranga yo guteza imbere abagenerwabikorwa bayo.
Imwe mu miryango itagengwa na Leta yahawe amafaranga yo guteza imbere abagenerwabikorwa bayo.

RGB ngo yashatse no kugaragariza imiryango itari iya Leta icyerekezo cya Leta, kugira ngo ibone ko igomba kugira ingufu kurushaho, “aho kugira ngo ifatwe nk’igomba kubyigana n’inzego za Leta, ahubwo ikaba igomba gukora mu buryo bwo kuzuzanya nazo”; Prof Shyaka yari abajijwe niba Leta itivanga mu mikorere y’imiryango itari iya Leta.

Ati “Leta yamaze kurenga imvugo igira iti ‘twe turi aba, mwebwe muri bariya’, imiryango ya Sosiyete Sivile igomba kurenga icyitwa kunenga ahubwo ikaba igomba kugaragaza uruhare rwayo mu guteza mbere abantu, byaba ngombwa ibitagororotse ikabivuga, ariko ikanenga ibinengetse”.

Umuhuzabikorwa w’umuryango w’abibumbye mu Rwanda, Dr Lamin Manney, yashimangiye ko imiryango itari iya Leta yasabwe gufasha abaturage kugera kuri demokarasi, we asobanura ko ari ukubagezaho ibyo bakeneye.

One UN ngo yakoze isesengura ishaka kumenya ubushobozi bw’imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda, ngo ikaba yarasanze iyo miryango ifite ubushobozi bukomeye bwo kurengera abagenerwabikorwa bayo, nk’uko Lamin Manney yijeje ko UN izakomeza gushaka abafatanyabikorwa bo kuyiteza imbere.

Bamwe mu bahagariye inzego za Leta, iz'abaterankunga n'imiryango ya Sosiyete sivile yahawe inkunga.
Bamwe mu bahagariye inzego za Leta, iz’abaterankunga n’imiryango ya Sosiyete sivile yahawe inkunga.

Yanatangaje ko imiryango itaragira imbaraga zihambaye nayo igomba gufashwa mu buryo bwihariye ngo bukirimo gutegurwa.

Nyuma y’aho Leta y’u Rwanda ishyiriyeho icyerekezo 2020 na gahunda y’imbaturabukungu (EDPRS2) yo kugira ngo icyo cyerekezo kigerweho, ngo byagaragaye ko Urwego rw’imiyoborere rugomba no gusuzuma uruhare rw’imiryango itagengwa na Leta muri icyo cyerekezo.

Kuba imiryango itagengwa na Leta yarakomeje kugaragaza ubushobozi buke mu kurengera abo ishinzwe ngo byabaye ngombwa ko Leta yicarana n’abafatanyabikorwa bayo barimo One UN mu mwaka wa 2010, bakaba baregerenyije inkunga ingana na miliyoni 10 z’amadolari y’Amerika, yo gufashisha imiryango itari iya Leta mu gihe cy’imyaka itanu.

Kuri ubu imiryango 26 ifite imishinga igaragaza ko isobanura neza uburyo izafasha abanyarwanda, niyo imaze guhabwa miliyoni imwe y’amadolari mu mafaranga yateganijwe yo kuyifasha.

Imiryango umunani yiyongereye ku yindi 18 yahawe inkunga mu kwezi gushize ni JOC Rwanda, Diyoseze ya Butare, Kanyarwanda Organisation, Asosiyasiyo y’abaskuti mu Rwanda, Association Bamporeze, Umuryango wiyemeje kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, Initative Don Bosco hamwe n’Umuryango ufasha abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu Rwanda.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ariko ikigikorwa cyo gufasha imiryango itegamiye kuri leta ni cyiza cyane kuko bizatuma

Miguel yanditse ku itariki ya: 12-12-2014  →  Musubize

nibyo ko leta yiyambaza abafatanyabikorwa bayo mu kongerera ubushobozi imiryango itegamiye kuri leta.iyatewe ikunga mbere se yo ni iyihe?

thom yanditse ku itariki ya: 12-12-2014  →  Musubize

imiryango itagengwa na leta ufite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu kandi kabanza ugahera ku iterambere ry’abagenerwabikorwa bayo kuko nabo ari igice kimwe mu banyarwanda. niharanire kubafasha rero ariko inuzuzanye na leta muri byinshi maze mu iterambere dushaka ntihazagire numwe usigara inyuma

kamuzinzi yanditse ku itariki ya: 12-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka