Teta Sandra na Ishimwe Gift Junior barahamagarira abana kureka ibiyobyabwenge

Teta Sandra w’imyaka 13 na basaza be Ishimwe Gift Junior w’imyaka 11 na Igitangaza Zig Prince w’imyaka 7 barakangurira bagenzi babo kureka ibiyobyabwenge, gukunda ishuri, gufasha abatishoboye n’indi migenzo myiza babinyujije mu buhanzi bwabo.

Aba bana bakiri bato cyane dore ko bakiga mu mashuri abanza, bashyigikirwa n’ababyeyi babo dore ko nabo bari abahanzi bakaba bari bahuriye mu cyo bise Five Stars nyuma ababyeyi basa n’abahagaritse ubuhanzi kugira ngo bafashe abana babo gutera imbere.

Aba bana batatu bavukana kandi kuba bashyigikiwe n’ababyeyi babo bibaha imbaraga nyinshi zo gutambutsa ubutumwa bufasha abandi bana kandi bikabafasha kurushaho kwigirira ikizere ko bashoboye.

Junior na Teta baririmba.
Junior na Teta baririmba.

Mu butumwa batanga mu ndirimbo “Dukunde ishuri” bagira bati: “Abana twese dufate iya mbere dukunde ishuri ni ryiza, kwiga ni ingenzi mu buzima ni twe bigirira akamaro twe n’imiryango yacu tukabaho neza, igihugu cyacu kigatera imbere, iyi si dutuye nayo igatera imbere...”.

Aba bana bakomeza bagaragaza ko abantu bose bagiye batera imbere mu bumenyi butandukanye nk’abaganga, abarimu, abakora mu nganda, abanyamakuru n’abandi bose babikomora mu ishuri bityo bagakangurira bagenzi babo gukunda ishuri kuko rifite akamaro kanini.

Teta yagize ati: “Twagiye twibaza byinshi turavuga tuti umuntu wenda ajya kuba President cyangwa muganga byanyuze mu ishuri turavuga tuti ese ni gute tutakwandika indirimbo yerekeranye ku by’ishuri? Ko ishuri ari ryo umuntu akuramo ibintu byinshi akaba icyo aricyo”.

Mu ndirimbo zabo bibanda ku butumwa kubera ko baba bashaka ko abazumva indirimbo zabo zizabubaka nk’uko Teta yakomeje abitubwira. Zimwe mu ndirimbo zabo harimo: Dukunde Ishuri, Uburenganzira bw’abana, impanuro, Ikirori n’izindi.

Teta ba Junior (iburyo). Ahabanza bari kumwe n'ababyeyi babo hamwe na murumuna wabo.
Teta ba Junior (iburyo). Ahabanza bari kumwe n’ababyeyi babo hamwe na murumuna wabo.

Kuradusenge Jean Baptiste uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Jean de Runiga akaba ari umubyeyi w’aba bana yavuze ko asaba ababyeyi gushishikarira gufasha abana babo mu mpano zabo bababa hafi ndetse banabafasha mu buryo bwo kuziteza imbere.

Yagize ati: “Ababyeyi bari bakwiriye gushyigikira abana babo mu mpano zabo kuko ntabwo uba uzi ikizagirira umwana wawe akamaro, ugomba kumufasha kuzamura impano ye kuko tubona benshi mu byamamare batunzwe n’impano zabo kandi bikanagirira benshi akamaro tutibagiwe n’igihugu cyabo”.

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko kuba umwana hafi bimufasha gukuza neza impano ye kandi ntibimubuze kwiga dore ko we n’umugore we mu gufasha abana babo birinda ko bavanga muzika n’amasomo bityo iyo ari mu gihe cyo kwiga ntibakora muzika bakongera kuyikora mu kiruhuko.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

OK ni wiz drake August nibyizacyane

muhire August yanditse ku itariki ya: 5-04-2017  →  Musubize

ndagirinama urubyiruko runywa ibiyobyabwejye byaba ibyitabi byaba ibyinzoga ndababwira ukuri byose byajyiza ubwejye numubiri ubantahazaza uzagira kubera ko uba waraajyiritse mubwonko rubyiruko mwitabare mutabara nimiryango yany

boaz nyawe yanditse ku itariki ya: 10-01-2015  →  Musubize

ndagirinama urubyiruko runywa ibiyobyabwejye byaba ibyitabi byaba ibyinzoga ndababwira ukuri byose byajyiza ubwejye numubiri ubantahazaza uzagira kubera ko uba waraajyiritse mubwonko rubyiruko mwitabare mutabara nimiryango yany

boaz nyawe yanditse ku itariki ya: 10-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka