Volleyball: U Rwanda rushobora kwakira CAN y’abatarengeje imyaka 20

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda butangaza ko bukiga ku gitekerezo cyo kuba umwaka utaha wa 2015 bakwakira rimwe mu marushanwa akomeye muri uyu mukino.

Ibi byatangajwe nyuma y’aho impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball ku mugabane wa Afurika (CAVB) yandikiye ibihugu birimo u Rwanda ibisaba kwakira amwe mu marushanwa agomba gukinwa kuva mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Kugeza ubu igihugu cya Tuniziya cyarangije kwemezwa ko kizakira igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 19 mu bahungu kizakinwa tariki ya 21-25/01/2015, mu gihe Misiri yo yahawe kuzakira irushanwa ry’abatarengeje imyaka 20 mu bagore, ryo rizaba tariki ya 26/02– 1/3/2015.

Misiri niyo izakira CAN U-20 mu bagore.
Misiri niyo izakira CAN U-20 mu bagore.

U Rwanda nka kimwe mu bihugu byegerewe ngo nacyo gishobora gufata umwanzuro vuba w’irushanwa bashobora kwakira, nk’uko Christian Hatumimana, umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball yabitangarije Kigali Today.

Ati “Hari ibyo batubwiye ariko turacyareba iyo twahitamo cyane cyane dushingiye ku byadufasha ndetse n’ibijyanye n’amikoro. Mu zo dutekereza hari imikino nyafurika y’abakuru aho amajonjora abera mu ma zones, hakaba CAN y’abatarengeje imyaka 19 (mu bagore) na 20 (mu bagabo) byose turacyareba icyadufasha ndetse n’icyatworohera kucyakira”.

Tuniziya izakira CAN U-19 mu bahungu.
Tuniziya izakira CAN U-19 mu bahungu.

Hatumimana yakomeje avuga ko ikipe y’igihugu nkuru y’umukino wa Volleyball igomba gutangira kwitegura aya majonjora y’imikino nyafurika, aho gahunda y’imyiteguro igomba gushyikirizwa komite olimpike kuwa kane tariki 11/12/2014.

U Rwanda rurasabwa kwitwara neza mu mikino y’akarere ka gatanu kugira ngo rube rwakatisha itike yo kujya muri Congo Brazzaville umwaka utaha, ahazabera All Africa Games. Iyi mikino igihugu cya Kenya na cyo kifuza kwakira, iteganyijwe kuba hagati y’ukwezi kwa mbere n’ukwa kabiri kwa 2015, aho ibihugu nka Misiri, Uganda, Tanzania, Burundi, Kenya n’u Rwanda byitezwemo.

U Rwanda rwari rwakuye umwanya wa Kabiri mu mikino y'akarere ka Gatanu ruheruka kwakira i Kigali.
U Rwanda rwari rwakuye umwanya wa Kabiri mu mikino y’akarere ka Gatanu ruheruka kwakira i Kigali.

Jah d’Eau Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka