Kirehe: Urunana rurakangurira abaturage kwirinda Marariya

Mu gihe umubare w’ubwiyongere bw’abarwara marariya mu karere ka Kirehe ukomeje gufata indi ntera, abakinnyi b’Urunana bakomeje gusura imwe mu mirenge igize ako karere batanga ubutumwa bujyanye no kwirinda iyo ndwara mu makinamico.

Umurenge wa Kigina niwo wari utahiwe kuri uyu wa mbere tariki 08/12/2014 aho abakinnyi b’Urunana bakinnye imikino inyuranye ikubiyemo ubutumwa bwo kwirinda marariya no kuyirwanya.

Abakinnyi b'Urunana biyemeje gufasha abanya Kirehe kurwanya marariya.
Abakinnyi b’Urunana biyemeje gufasha abanya Kirehe kurwanya marariya.

Muteteri Siriviya ushinzwe gahunda yo kwirinda no kurwanya indwara ya marariya mu Urunana yasobanuye ko Kirehe ikomeje kuza ku isonga mu duce tw’igihugu twibasirwa n’indwara ya marariya cyane cyane bitewe n’imyumvire yo kutivuza uko bikwiye no kutitabira kurara mu nzitiramibu.

Ati “sinavuga ko intego twateguye iri kugerwaho neza kuko iyo turebye dusanga marariya ikomeje gufata intera yo hejuru mu kwiyongera, icyo kibazo kiraduhangayikishije hakenewe guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo marariya tuyitsinsure”.

Muhutukazi Mediatrice(Kankwanzi) yakinnye ari muganga.
Muhutukazi Mediatrice(Kankwanzi) yakinnye ari muganga.

Mu mezi atatu ashize raporo y’ibitaro bya Kirehe iragaragaza ko umubare w’abagana ibitaro bivuza marariya ukabakaba umubare w’abivuje bose mu gihe cy’umwaka.

Muteteri arasaba abaturage ko bakwiye gufatanya n’abayobozi b’ibanze mu gutanga mitiweri, mu kurwanya marariya buri wese akabigira ibye arara mu nzitiramibu banazifata neza, buri muntu wese akagira isuku aho atuye.

Mukayiranga Marie Francoise(Nyirabazungu) na Nyirabagande(Raguida) nabo bashimishije abari aho.
Mukayiranga Marie Francoise(Nyirabazungu) na Nyirabagande(Raguida) nabo bashimishije abari aho.

Bamwe mu baturage bari bitabiriye gukurikirana ubutumwa bw’Urunana mu kwirinda marariya no kuyirwanya, bagaragaje ko bishimiye ubutumwa bwatanzwe bafata n’ingamba zo kuyirwanya burundu.

Nibagwire Yunisi ati “biradushimishije tubonye uko tuzajya twirinda marariya, hari igihe umuntu arwara bagahita bihutisha mu cyaro hepfo iyo ngo ni amarozi! ugasanga umuntu arapfuye”.

Mwarimu Mugisha na Karemera bari bakuye umugore mu bitaro bamwibye abaganga ngo arwaye amarozi.
Mwarimu Mugisha na Karemera bari bakuye umugore mu bitaro bamwibye abaganga ngo arwaye amarozi.

Mukangwije Jacqueline ati “muri uyu mukino dukuyemo inyigisho zuko dukwiye kwirinda marariya n’uko dukwiye kuyirwanya turara mu nzitiramibu, dukiza n’ibigunda ku ngo kandi twirinda n’imyumvire yo kutivuza ngo twarozwe, turishimye pe”!

Uwimana Consolata uzwi ku izina rya Nyiramariza (wambaye igitenge) nawe yashimishije abantu.
Uwimana Consolata uzwi ku izina rya Nyiramariza (wambaye igitenge) nawe yashimishije abantu.
Abaturage bishimiye ubutumwa bw'Urunana.
Abaturage bishimiye ubutumwa bw’Urunana.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka