Gicumbi: Ageze mu zabukuru baratungwa agatoki kudateka kuri Rondereza

Nubwo abaturage benshi bigishijwe uburyo bwo gucana kuri Rondereza mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije bamwe mu baturage batuye mu karere ka Gicumbi banga gucana kuri Rondereza bakicanira ku mashyiga kugirango babone uburyo bota umuriro.

Kutitabira gukoresha Rondera ngo si uko baba batazifite ahubwo abenshi mu baturage usanga bayibangikanya n’amashyiga kubera ko baba bashaka kota.

Kuba bakoresha amashyiga y’inkwi ngo bituma bangiza ibidukikije kuko bajya mu ishyamba gushakamo inkwi zo gucana.

Guteka ku mashyiga bitwara inkwi nyinshi kandi bikazamura umwotsi mu kirere.
Guteka ku mashyiga bitwara inkwi nyinshi kandi bikazamura umwotsi mu kirere.

Bamwe mu baturage batangarije Kigatoday ko abakunze kugira uwo muco wo kubangikanya amashyiga na Rondereza ari abageze mu zabukuru kuko aribo baba bashaka kota nk’uko byemezwa na Gashongore Gregoire.

Kutitabira gukoresha Rondera ngo si uko baba batazifite ahubwo abenshi mu baturage usanga bayibangikanya n’amashyiga kubera ko baba bashaka kota.

Kuba bakoresha amashyiga y’inkwi ngo bituma bangiza ibidukikije kuko bajya mu ishyamba gushakamo inkwi zo gucana.

Bamwe mu baturage batangarije Kigatoday ko abakunze kugira uwo muco wo kubangikanya amashyiga na Rondereza ari abageze mu zabukuru kuko aribo baba bashaka kota nk’uko byemezwa na Gashongore Gregoire.

Mukarubuga Virigine ni umwe mu baturage batuye mu murenge wa Rutare mu karere ka Gicumbi we asanga umuco wo kubangikanya amashyiga na Rondereza bikunze gukorwa n’abageze mu zabukuru.

Gusa avuga ko hagombye gukomeza kubigisha kugirango bazahindure imyumvire yo kureka kwangiza ibidukikije ahubwo bakurikize gahunda za Leta zibasaba kwita ku bidukikije.

Rondereza ikoresha inkwi nkeya bigafasha mu kubungabunga ibidukikije.
Rondereza ikoresha inkwi nkeya bigafasha mu kubungabunga ibidukikije.

Umukozi w’akarere ka Gicumbi ushinzwe kubungabunga ibidukikije Rutagira Jackison akaba afite mu nshingano ze n’umuhigo wo gushishikariza abaturage gucana kuri Rondereza avuga ko bazakomeza kwigisha abaturage ibyiza byo gucana kuri Rondera habungwabungwa ibidukikije.

Ngo hari aho usanga hari Rondereza usanga ku ruhande hari amashyiga baba bacanaho. Ngo iyo agerageje kubabaza impamvu bacana ku mashyiga kandi bafite Rondereza bamusubiza ko rondereza idahisha vuba kandi ko idatuma babasha kota ngo basusuruke bashire imbeho.

Kuba we adafite Rondera mu rugo rwe ngo si ni uko atabashishe kubaka igikoni akaba asanga rero namara kubaka igikoni azahita anubaka Rondereza.

Bimwe mu byiza byo gucana kuri Rondereza birimo kuba bifasha abaturage gucana inkwi nkeya, ikindi ngo Rondereza ituma umuyaga udahuha umuriro ngo unyanayagire hirya no hino ikaba inafasha abaturage gucana inkwi birinda kwangiza ibidukikije.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uziko mwagirango mutwereke uburyo abanyarwanda batekesha inkwe bagomba gukoresha rondereza batekaho

oliver yanditse ku itariki ya: 10-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka