USA: Barishimira uko igurishwa ry’impano zavuye mu Rwanda ryagenze

Inshuti z’umuryango Rwanda Youth Healing Center “RYHC” ziba I Boston muri Leta zunze ubumwe za Amerika ziravuga ko zanyuzwe n’uko igikorwa cyo gucuruza impano zavanye mu Rwanda cyagenze, zikavuga ko ibi bikorwa bizakomeza hagamijwe gushakira inkunga uyu muryango w’urubyiruko rwarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Igikorwa cyo kugurisha impano zaturutse mu Rwanda cyakozwe kuri wa Gatandatu tariki ya 06/12/2014 muri Resitora ya Bourbon Coffee hafi ya Harvard University mu mujyi wa Cambridge.

Uhagarariye inshuti z’uyu muryango, Todd Stewart Fry avuga ko bashimishijwe n’uko igikorwa bateguye cyagenze, kandi ko cyitabiriwe n’abantu benshi bakaba barashoboye kugura zimwe muri izi mpano zifite agaciro k’amadorari ya Amerika 1,600 (asaga miliyoni imwe y’amanyarwanda).

Todd avuga ko ibikorwa nk'ibi bizakomeza hagamijwe gukomeza gushakira inkunga RYHC.
Todd avuga ko ibikorwa nk’ibi bizakomeza hagamijwe gukomeza gushakira inkunga RYHC.

Todd avuga ko iyi gahunda izakomeza aho nibura bateganya ko izi mpano zaturutse mu Rwanda zizagurishwa amafaranga ari hejuru y’amadorari ibihumbi bitatu (Miliyoni ebyiri zisaga z’amanyarwanda) azoherezwa mu muryango wa RYHC babereye inshuti.

Akomeza atangaza ko icyari kigamijwe cyane muri iri gurisha atari ugushaka amafaranga cyane, ahubwo ari ukongera umubare w’inshuti z’uyu muryango.

Biteganyijwe ko ibindi bikorwa byo kugurisha izi mpano bizakomeza mu mwaka utaha wa 2015, aho bazakangurira abantu benshi kwitabira ibi bikorwa bityo inkunga bagenera uyu muryango wa RYHC izarusheho kwiyongera, inzozi z’abawugize zirusheho kuba impamo.

Umuhango wo kugurisha impano zavuye mu Rwanda witabiriwe n'abantu benshi.
Umuhango wo kugurisha impano zavuye mu Rwanda witabiriwe n’abantu benshi.

Rwanda Youth Healing Center ni umuryango watangiye mu mwaka 2004 mu karere ka Ruhango, ukaba ugizwe n’urubyiruko rwarokotse jenoside yakorewe abatutsi. Uyu muryango uvuga ko umaze kugera ku ntego wari ufite kuko urubyiruko ruwugize rwamaze gukira ibikomere rwasigiwe na jenoside.

Impano zagurishijwe zavuyemo amadorari ya Amerika 1600.
Impano zagurishijwe zavuyemo amadorari ya Amerika 1600.
Barateganya kuzagurisha izindi mpano muri 2015.
Barateganya kuzagurisha izindi mpano muri 2015.
Izi ni zimwe mu mpano zagurishwaga.
Izi ni zimwe mu mpano zagurishwaga.
Aba ni urubyiruko rugize RYHC n'inshuti zabo zo muri Boston, USA.
Aba ni urubyiruko rugize RYHC n’inshuti zabo zo muri Boston, USA.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Hey,let’us thank all friends of Rwanda in boston.special thanks to Mr Todd who have done an incomparable action in order to help our sister and brothers in Healing center. Todd congs and don’t give up to ur heart.

yves yanditse ku itariki ya: 8-12-2014  →  Musubize

Great ndabona byaragenze neza cyane rwose

fifi yanditse ku itariki ya: 8-12-2014  →  Musubize

iki gikorwa ni icyo kwishimira kuko kigamije gufasha izi mfubyi za jenoside bityo ubuzima bubi kuri zo bugahinduka

renzaho yanditse ku itariki ya: 8-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka