Gicumbi: Abatwikira amabuye mu mazi bihanangirijwe

Bamwe mu bacukuzi b’amabuye yo kubakisha bajya kuyatwikira mu mazi barasabwa kubireka kuko byangiza ibidukikije.

Ibi byatangajwe na Rutagira Jackson, umukozi w’Akarere ka Gicumbi ufite mu nshingano ze kubungabunga ibidukikije nyuma yo gusanga umugabo witwa Munyuzangabo Cassien ari gutwikira amabuye mu mugezi wa Mwanjye kuwa 7/12/2014, kugira ngo bimworohere kuyasatura.

Rutagira avuga ko gutwikira amabuye mu mazi ari ukwangiza ibidukikije kuko amazi ari mu bintu abantu bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Abatwikira amabuye mu migezi basabwe kubireka kuko baba bangiza ibidukikije.
Abatwikira amabuye mu migezi basabwe kubireka kuko baba bangiza ibidukikije.

Kuba rero yajyana amabuye akayarunda mu mazi nyuma agacaniramo ibintu kugirango ya mabuye ahure n’ubushyuhe maze abone uko ayasatura ntabwo biba bikwiye kuko aba yarangije kwanduza ya mazi kandi abantu bayakenera.

Nyuma yo kubona ko ari kwangiza ibidukikije yasabye ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Mutete bwahagarika uyu mugabo mu bikorwa bye byo gucukura amabuye yo kubakisha.

Abantu bacukura amabuye yo kubakisha ngo babanza gusaba ibyangombwa mu buyobozi bw’umurenge bakagirana amasezerano arimo kwirinda kwandiza ibidukikije, barangiza kuyacukura nyuma bagasiba ibyobo baba bayacukuyemo nk’uko Rutagira akomeza abivuga.

Impamvu uyu mugabo atanga zo kumenera amabuye mu mazi ngo ni uko aho ayacukura ari ku musozi hejuru nyuma agahita amanukira mu mugezi.

Gusa nyuma yo gusabwa kureka ibikorwa byo kwangiza amazi yavuze ko agiye kubireka kugira ngo adakomeza guhumanya amazi kandi abaturage ariyo bakoresha umunsi ku wundi.

Kubatubahiriza amasezerano bagiranye n’ubuyobozi hari ibihano biba byarateganyijwe birimo gicibwa amande ajyanye n’ikosa bakoze.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka