Ngororero: Abashinzwe ubuzima barasabwa kumva RAPID SMS no kuyikoresha mu kurwanya imfu z’abagore n’abana

RAPID SMS ni uburyo bwashyizweho na minisiteri y’ubuzima mu guhana amakuru agamije kurengera ubuzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana. Iyi gahunda ikaba ari imwe mu ntego umunani z’ikinyagihumbi, leta y’u Rwanda ifatanyije mo n’isi yose.

Iyi gahunda ya RAPID SMS ikaba itangirira ku bajyanama b’ubuzima aho batanga amakuru ku mubyeyi kuva atwite kugeza abyaye ndetse no gukurikirana umwana mu minsi 1000 ya mbere.

Ubu butumwa ngo bufasha ibigonderabuzima n’ibitaro kwita ku babyeyi n’abana, bikanibutsa umujyanama w’ubuzima mu gufasha umubyeyi kubahiriza ibiteganywa na minisiteri y’ubuzima.

Nkuko byagaragaye muri aka karere, abajyanama b’ubuzima ntibatanga ubwo butumwa ku kigereranyo cya 100% nk’uko byari bikwiye. Urugero rutangwa ni urwo mu bitaro bya Muhororo, aho 61% gusa by’ababyeyi basamye inda aribo batangiwe ubutumwa n’abajyanama b’ubuzima.

Muri aka karere ka Ngororero, kwita ku buzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana, babiterwamo inkunga n’umushinga ACCESS PROJECT, ari nawo usaba abashinzwe ubuzima gufasha abajyanama b’ubuzima gusobanukirwa n’imikorere ya RAPID SMS, aho hari abibwiraga ko birangirira ku kohereza ubutumwa gusa, nyamara bikomeza kugirira uwo mugore n’umwana we akamaro kugeza igihe iminsi 1000 y’ubuzima bw’umwana irangiriye.

ACCESS PROJECT ibasaba gukoresha RAPID SMS ku gipimo cy'100%.
ACCESS PROJECT ibasaba gukoresha RAPID SMS ku gipimo cy’100%.

BAGIRUWISIZE Emmanuel, umukozi wa ACCESS PROJECT asaba abajyanama b’ubuzima n’abashinzwe ubuzima mu karere ka Ngororero gukoresha neza ubu buryo.

Avuga ko kubyitaho ari ugushyigikira Perezida wa Repubulika, ari nawe uyoboye komite ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’ikinyagihumbi ku rwego mpuzamahanga.

Agira ati “kubera iyo mpamvu tugomba gufasha perezida wacu kugera kuri izi ntego kugira ngo nawe abone uko akurikirana ibikorwa ahandi ahereye kubikorwa iwe mu rugo”.

Nubwo abajyanama b’ubuzima bemera kubishyira mu bikorwa, bavuga ko banafite imbogamizi zo kutagira umuriro wa terefone, abohereza ubutumwa bukanga kugenda n’ibindi, ariko bikaba bizashakirwa umuti ku bufatanye bw’akarere, minisiteri y’ubuzima n’abafatanyabikorwa bayo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka