Ruhango: Urugaga rw’abakora akazi gashamikiye ku buvuzi ngo ruje guca akajagari

Nyuma y’aho hagiriyeho urugaga rw’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi, abakora iyi mirimo mu karere ka Ruhango na Nyanza baravuga ko akazi kabo kagiye kugira agaciro ndetse nabo banakora akazi bizeye ko bazwi, bityo service baha abarwayi zirusheho kugenda neza.

uru rugaga rwitwa "Rwanda Allied Health Professionals Council" rugizwe n’abasocial, abashinzwe imirire ndetse n’abandi bakora kwa muganga ariko batagaragara mu zindi ngaga nk’urwaba dogitari, urw’aba informieres, n’urw’abaforomo n’ababyaza.

Urugaga rw’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi, rumaze imyaka ibiri rutangiye imirimo yarwo, Captain Jean Damascene Gasherebuka umuyobozi warwo, avuga ko uru rugaga ruje kugirango rumenye neza abakora aka kazi bagakwiye, bityo barusheho kwita neza ku babagana.

Abakora akazi gashamikiye ku buvuzi mu karere ka Ruhango na Nyanza mu nama n'ubuyobozi bw'uru rugaga.
Abakora akazi gashamikiye ku buvuzi mu karere ka Ruhango na Nyanza mu nama n’ubuyobozi bw’uru rugaga.

Mu nama yahuje abari muri uyu mwuga bo mu karere ka Ruhango na Nyanza, ndetse n’ubuyobozi bw’uru rugaga tariki 02/12/2014, Jean Damascene Gasherebuka umuyobozi w’uru rugaga, yabwiye abakora akazi gashamikiye ku buvuzi ko bagomba kwihutira kwiyandikisha, kugirango bahabwe ibyangombwa bibemerera gukora akazi kabo nta nkomyi.

Murorunkwere Justine akora ku Kigo nderabuzima cya Kabagari na Nkurikiyinka Jean Baptiste waturutse Nyanza, bagarutse ku kamaro k’uru rugaga, bavuga ko ubu bagiye gukora kazi kabo neza kuko noneho bazaba bazwi hari aho banditse.

Urugaga rw’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi, rwatangiye tariki ya 14/ 1/2013, abagera ku bihumbi 2700 bakaba aribo bamaze kurwiyandikishamo, hakaba harimo gukorwa ubukangurambaga bwo kugirango biyandikishe ari benshi.

Uwiyandikisha muri uru rugaga ni Umunyarwanda ufite impamyabumenyi ya Kaminuza, asabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25 ku mwaka, naho umunyamahanaga agatanga amadorari 100.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka