Ngoma: Inkwano zihanitse zikomeje kuba imbogamizi ku basore

Abasore bashaka kurushinga bo mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Jarama, baravuga ko inkwano ziri mu bituma bakoresha amafaranga menshi bitewe n’igisa nk’ibiciro byashyizweho ku bakobwa hashingiwe ku mashuri bafite.

N’ubwo ari mu murenge w’icyaro ngo inkwano ku mukobwa utarize ntijya hasi y’ibihumbi 200, mu gihe uwabashije kwiga amashuri bihera ku bihumbi 500 kuzamura kugera kuri miliyoni imwe.

Ibi ngo bibera abasore imbogamizi ikomeye ku basore bashaka kurongora ku buryo hari naho babura ayo mafaranga bikaba ngombwa ko umusore kwa sebukwe bamukopa inkwano.

Kwikopesha inkwano nabyo ngo abasore benshi ntibabishidukira kuko kubikora bituma kwa sobukwe bagusuzugura, ndetse n’ibirongoranwa bagombaga gutanga bakabigabanya bitewe n’uko baba babonye ko umukwe wabo nta kigenda.

Ngo iyo bamenye ko umusore azikopesha inkwano ubukwe butaramenyekana hari ubwo bupfa naho iyo ubivuze nyuma byaramenyekanye banga igisebo cyo kwica ubukwe bagahumiriza ngo bagashyingira iwa ntakigenda.

Inkwano zihanitse zibangamiye abasore mu karere ka Ngoma.
Inkwano zihanitse zibangamiye abasore mu karere ka Ngoma.

Ibi byemezwa na bamwe mu basore ndetse n’ababyeyi batuye muri uyu murenge aho umusore utarakoye adashyingizwa igari rishya mu gihe bisa n’itegeko gushyingiza igari rishya ku wakoye.

Umusore umwe yagize ati “Njyewe ngiye kurongora ariko ni imbogamizi ikomeye iyo ukoye iyo miliyoni hano mu cyaro uhita ushirirwa kandi akenshi nkatwe dufite akazi twize usanga aba ari inguzanyo twatse muri banki. Biragora ndetse hakaba ubwo nyuma y’ubukwe uhura n’ikibazo cy’amafaranga. Inkwano, ubukwe nyir’izina byose biraduhenda, tukirarira kuko umusore utiraririye ntarongora inkumi”.

Ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Karere ka Ngoma mu muganda tariki ya 29/11/2014, Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Munyeshyaka Vincent, yasabye abaturage ko bakwirinda gusesagura, imiryango y’abagiye gushyingiranwa ikajya yumvikana inkwano zigashingira ku bushobozi bw’umusore kandi ntihagire usuzugurwa ngo ni uko yatanze inkwano nto.

Ashingiye kuri uku gusesagura mu makwe yavuze ko inyigo zagiye zikorwa zasanze n’ubwo iyi ntara y’Iburasirazuba yera cyane ibihingwa, usanga nta muco wo kwizigamira bagira.

Si muri uyu murenge gusa usanga iki kibazo cy’inkwano ahubwo usanga byarabaye umuco cyangwa ubucuruzi guca inkwano zihanitse ku babyeyi bashaka gushyingira.

Hari n’abayabura babakopa bakabambura n’aho ababyeyi batumvikana ku nkwano bigatuma bishyingira ababyeyi batabyumvikanyeho.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

birababaje mu gihugu cy’u Rwanda cya mbere kw’isi mu burenganzira bw’igitsina gore kubona ubuyobozi bwemera ko umugore aba igicuruzwa abantu baciririkanya ndetse hakabahaho no kwicopesha!!!!!ni agahomamumwa!!! ubuyobozi nibukemure icyo kibazo ku buryo bwihuse ni igisebo gikabije ni bumwe mu buryo bw’icuruzwa ry’abantu aho ababyeyi bahabwa uburenganzira bwo kugurisha abakobwa babo.Hakagombye kubabaho itegeko rihana iyo myitwarire igayitse, isenya umuryango nyarwanda, ituma ingo zubu zitaramba.murakoze

mukandekezi alice yanditse ku itariki ya: 13-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka