Bugesera: Miliyari imwe na miliyoni 600 niyo amaze kubarurwa umushoramari yambuye

Ubuyobozi bwa polisi ikorera mu Karere ka Bugesera buratangaza ko bumaze kwakira ikirego cy’abarega umushoramari Uwineza Jean de Dieu bakundaga kwita Majoro wambuye abaturage n’amabanki amafaranga angana na miliyari imwe na miliyoni 600 by’amafaranga y’u Rwanda.

Polisi itangaza ko bakira ibirego byabo yagiye aha sheke zitazigamiwe, amasezerano yishyuza uwo rwiyemezamirimo ndetse n’amabanki yagiye afatamo imyenda.

Uyu mushoramari Uwineza kuva tariki ya 13/11/2014 ntawe uramuca iryera mu Bugesera, n’ibikorwa bye bimwe byarahagaze birimo ibagiro rya kijyambere, uruganda rusya akawunga, ubworozi bw’ingurube ndetse n’akabari ke yasize agakodesheje undi muturage.

Kampire Florence uhagarariye abacuruzi b’inyama umunani bakorera mu mujyi wa Nyamata agira ati « umushoramari witwa Uwineza Jean De Dieu yaraje dukorana amasezerano, yari yujuje ibagiro rya kijyambere, twemera kujya kurikoreramo tugirana amasezerano ko tuzajya twishyura ibihumbi bitandatu uko inka yinjiye mu ibagiro, akemera ko nawe azajya atugurira impu zacu, ibyo twarabikoze tukamwishyura ariko we yananiwe kutwishyura ahitamo kwigendera, twese hamwe agera muri miliyoni zisaga 10 ».

Undi nawe witwa Hadji Rwemarika Ismael avuga ko mu kwishyurana impu zabo ariho havutse ikibazo.

«Ntabwo yatwishyuraga nk’uko byagombaga, twaramuhaga uwagezagamo toni ye ntamwishyure kugeza n’ubu arinze abuze n’amafaranga yacu. Twasabaga ubuyobozi budufashije uwo muntu akaboneka akaza agasobanura ibintu by’abaturage, kuko amafaranga menshi abaturage baba bayakuye muri banki ntabwo bafite icyo bishyura, » Hadji Rwemarika.

Uretse abacuruzi b’inyama, abandi bishyuza Uwineza ni abakozi yakoreshaga umunsi ku wundi babarirwa muri 70.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe ubukungu, Rukundo Julius avuga ko abambuwe n’uwo mushoramari bagenda bagana ubuyobozi ndetse na polisi umunsi ku wundi.

Ati «kugeza ubu kuko tutari tuzi abaturage abo aribo yambuye hagenda haza umwe umwe, abaturage ba hano mu Bugesera bagaragaza ko bamukoreye barishyuza miliyoni zisaga 10 z’amafaranga y’u Rwanda, harimo abo ku ibagiro, hashobora kuba hakiri n’abandi kuko ntabwo twari tuzi abaribo bagenda baza uko bukeye. Icyo tugomba gukora nk’ubuyobozi, turakomeza dufatanye n’inzego z’umutekano dushakishe tumenye irengero rye tumenye aho yaba yaragannye ».

Igikorwa cy’ubworozi bw’inkoko nicyo cyonyine gisigaye kigaragarira amaso mu bikorwa umushoramari Uwineza Jean De Dieu yakoreraga mu Bugesera.

Kuri ubu izo nkoko zirimo iz’inyama ndetse n’iz’amagi zitaweho na Equity Bank, aho ubuyobozi bwa polisi mu Karere ka Bugesera buvuga ko iyi banki ya Equity yari yaramuhaye umwenda wa miliyoni 800, izindi banki zirimo Cogebank, Zigama CSS ndetse na banki y’abaturage nazo zari zaramuhaye umwenda usaga miliyoni 500.

Kigali today yashatse kuvugana n’umushoramari Uwineza kuri terefoni ye igendanwa ariko ntibyakunda kuko itari ku murongo, n’iy’umugore we yigeze kuba ku murongo ariko ntibayitabe nayo ntikiboneka.

Bamwe mu batuye Bugesera batunguwe kandi batangazwa n’uburyo umushoramari Uwineza Jean De Dieu ataye imitungo ye akagenda. Akarere kari gaherutse kumushimira kubera ibikorwa by’ingenzi yari yarakoze.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka