Intara y’amajyepfo izafasha SACCO kwishyuza abazirimo umwenda

Guverineri w’Intara y’amajyepfo, Alphonse Munyantwali yasezeranyije koperative zo kubitsa no kugurizanya “Umurenge SACCO” ko bazazifasha kwishyuza imyenda abakora mu buyobozi bw’ibanze bababereyemo.

Hari mu nama abayobozi bo mu Ntara y’amajyepfo bagiranye n’abayobozi b’amakoperative akorera muri iyi Ntara ndetse na bamwe mu bayobozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) kuwa 2/12/2014.

Ibi Guverineri Munyantwari yabivuze nyuma y’uko bamwe mu bayobora inama z’ubutegetsi za Sacco bagaragaje ko imwe mu mbogamizi bahura na yo ari ukuba bamwe mu bakora mu nzego z’ibanze bafata imyenda iwabo hanyuma bakanga kuyishyura nyamara bafite akazi bahemberwa.

Uku kutishyura cyangwa kwishyura nabi imyenda babereyemo za SACCO ngo bigaragara no kuri bamwe bari cyangwa bahoze mu buyobozi bwa za SACCO.

Guverineri Munyantwali yijeje SACCO ko zizafashwa kwishyuza abayobozi bazirimo imyenda.
Guverineri Munyantwali yijeje SACCO ko zizafashwa kwishyuza abayobozi bazirimo imyenda.

Aha hatanzwe urugero rw’uko muri SACCO y’i Ntongwe abakora mu nzego z’ubuyobozi barimo umwenda wa miliyoni icyenda, bakaba kandi batazishyura.

Nyuma yo kumva iki kibazo, Guverineri Munyantwari yasabye ko kuwa gatanu tariki ya 5/12/2014 za SACCO zizaba zamaze kwerekana urutonde rw’ababafitiye umwenda bakora mu nzego z’ubuyobozi, kugira ngo bazabafashe kubishyuriza nk’uko byagenze mu karere ka Nyanza mu mwaka ushize.

Yasabye kandi abayobora za SACCO kutazajya bategereza inama nk’iyo bari bateraniyemo kugira ngo bagaragaze ba bihemu, ahubwo ngo bazajye babivuga hakiri kare kugira ngo bafashwe.

Agendeye ku kuba buri gihembwe hari inama abakora mu mabanki ndetse no mu bigo by’imari bahuriramo n’ubuyobozi bw’akarere (access to finance forum), Guverineri Munyantwari yagize ati “abakora muri za SACCO bazajye bahabwa umwanya wo kugaragaza ibibazo bafite. Na bene iki cy’abakora mu nzego z’ubuyobozi badashaka kubishyura bazajye bakigaragaza kugira ngo bafashwe kwishyuza”.

Aha kandi Guverineri Munyantwari yagize ati “umuyobozi wa SACCO uzaba afite bene iki kibazo ntakivuge, ubwo na we azabazwa impamvu azaba yaragihishiriye”.

Yunzemo ati “buriya witegereje, wasanga ahari ibibazo byo kutishyurwa n’abakora mu nzego z’ubuyobozi n’abaturage batishyura, kuko abayobozi bakabafashije kwishyuza na bo ubwabo baba barimo umwenda”.

Muri iyi nama hanagaragajwe ko hari abayobozi bagiye bishingira abaturage kugurizwa amafaranga ya mituweri mu mwaka ushize, none abaturage bakaba batarishyuye ndetse n’abayobozi ntibafashe mu kwishyuza kandi bari babishingiye.

Ubuyobozi bw’intara bwavuze ko bugiye guhagurukira iki kibazo kugira ngo na cyo kizakemuke.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nkunda ukuntu munyenteari governuer ari umuntu w’umugabo cyane. iki kibazo intara n’ikijyamo kizakemuka vuba maze imikorere ya sacco ikomeze ibe myiza

rusatira yanditse ku itariki ya: 3-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka