Nyanza: Abaganga batakira neza abivuriza kuri Mitiweri bararye bari menge

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah araburira bamwe mu baganga batakira neza abivuriza ku bwisungane mu kwivuza nyuma y’uko abaturage bagaragaje ikibazo cy’imitangire mibi ya serivisi.

Hari mu bukangurambaga bugamije gukumira ubwiyongere bw’indwara ya Malariya bwakorewe mu Murenge wa Mukingo tariki 2/12/2014.

Abaturage bo mu Murenge wa Mukingo muri iki gihe batorohewe n’indwara ya Malariya kubera ko yiyongereye muri aya mezi make ashize, bavuga ko hari ubwo bajya ku bigo nderabuzima maze bakwerekana ubwisungane mu kwivuza ntibakirwe kimwe n’abiyishyurira cyangwa se bafite ubundi bwishingizi.

N’ubwo abo baturage bateruye ngo bavuge ikigo nderabuzima byabayeho bo bemeza ko icyo kibazo bakunze guhura nacyo bagahabwa serivisi itanoze bazizwa ko bivuriza ku bwisungane mu kwivuza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yabasabye kutazuyaza kumumenyesha umuganga wese uzatonesha umurwayi wiyishyurira cyangwa se undi wese waje witwaje ubundi bwishingizi butari ubwa mitiweri.

Yagize ati “Ayo makuru muzayadushyikirize maze murebe ko uwo muganga muzongera ku mubona muri ako kazi”.

Nk’uko yakomeje abisobanurira abaturage, ubwisungane mu kwivuza bwa Mitiweri ntaho butaniye n’ubundi bwose kuko Leta y’u Rwanda yishyurira umuturage angana na 90% ahasigaye nawe akishyura 10% mu bwisungane mu kwivuza.

Avuga ko umuganga uzasumbanya abarwayi ashingiye ku bwishingizi bw’abaje bamugana ngo bizamugiraho ingaruka zirimo no kugerwaho n’igihano gikomeye cyo kuba yakwirukanwa muri uwo murimo.

Ku kibazo cy’ubwiyongere bwa Malariya mu Murenge wa Mukingo bwazamutse kuva mu kwezi kwa karindwi kugeza mu kwa cumi na kumwe muri uyu mwaka wa 2014, umuyobozi w’akarere ka Nyanza yagaragaje ko ubu bwiyongere bwatewe n’uko abaturage badohotse ku gukoresha inzitiramibu bahawe.

Ngo igipimo cy’abangana 12% by’abaturage bajya kwivuza babasangamo indwara ya Malariya nk’uko umuyobozi w’akarere ka Nyanza abivuga.

Murenzi, agira inama abaturage uburyo bashobora guhangana n’uburwayi bwa Malariya kugira ngo busigare ari amateka, yabibukije kuryama mu nzitiramibu, gutema ibihuru bikikije ingo zabo ndetse no kujya bivuza hakiri kare mu gihe bagaragaje bimwe mu bimenyetso byayo birimo guhinda umurimo n’ibindi aho kwirukankira kwa magendu.

Mu mpera z’uyu mwaka wa 2014 uturere tw’u Rwanda turi ku isonga mu kuba dufite umubare munini w’abarwayi ba Malariya mu bitaro n’ibigo nderabuzima harimo uturere twa Nyagatare, Bugesera na Nyanza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka