Hatagize igikorwa, muri 2050 abaturage ngo bazaba bakeneye isi eshatu zo guturaho

Impuguke mu kigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije (REMA) zitangaza ko abatuye isi batarwanyije ingaruka ziterwa no kwangirika kw’ibidukikije mu mwaka wa 2050 hazaba hakenewe izindi isi ebyiri kugirango abantu bakomeze kubaho neza.

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango Global Footprint Network bugaragaza ko ubu abatuye isi bakoresha ubushobozi bungana n’isi imwe n’igice kugirango babone ibyo bakeneye mu buzima ndetse banasenye imyanda ikomoka kubyo bakoresha. Ibi bivuze ko bisaba umwaka n’igice kugirango isi yongere itunganye ibikenerwa na muntu.

Bimwe mu bikorwa bishyira abatuye isi mu kaga harimo kuba abatuye isi bahugira ku nyungu zabo ntibite ku gihe kizaza bigatuma bayitubya, mu myubakire, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gutwika amashyamba no kuyakenera mu mibereho ya muntu.

Iki gishushanyo kigaragaza ko nta gikozwe ngo ibidukikije bibungabungwe mu 2050 abantu baba bakeneye isi ebyiri z'inyongera kugirango babeho neza.
Iki gishushanyo kigaragaza ko nta gikozwe ngo ibidukikije bibungabungwe mu 2050 abantu baba bakeneye isi ebyiri z’inyongera kugirango babeho neza.

Hari kandi iterambere ry’inganda zohereza ibyuka bihumanya mu kirere, ibi byuka bikaba byangiza agakingirizo k’izuba bityo imirasire yaryo ikagera ku isi ikayishyushya cyane, bigatuma ibihe bihindagurika.

Ubushyuhe bw’isi n’imihindagurikire y’ibihe bituma ubuzima bugorana ku buryo abantu bakenera byinshi mu kwirinda ibiza n’indwara z’ibyorezo, kubona ibyo kurya, amazi meza ndetse n’umwuka mwiza.

Kuva mu mwaka wa 2010, ubwiyongere bw’abatuye isi bugaragaza ko iterambere ryayo ryashyize bamwe mu kaga ku buryo imibereho yabo kugirango yongere kuba myiza hakenewe ikindi cya kabiri cy’isi nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi.

Ibituruka mu kigo REMA binagaragazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire (RHA) aho umuyobozi mukuru wacyo Mme Dr. Esther Mutamba aherutse gutangaza ko urugero rw’ubucucike bw’umujyi wa Muhanga bugaragaza ko hakomeje kuzamurwa inzu mu kajagari mu myaka 40 iri imbere ntaho abaturage babona batura.

Ntagikozwe,mu myaka 40 Umujyi wa Muhanga ntawazaba akibona ahantu atura.
Ntagikozwe,mu myaka 40 Umujyi wa Muhanga ntawazaba akibona ahantu atura.

Hagati y’umwaka wa 1960 kugeza mu wa 2008 iterambere ry’isi ngo ryari rihuye n’imibereho ya muntu muri rusange, ibi ngo bivuze ko abayituye bashyize hamwe mu mwaka wa 2050 isi yaba yongeye gusubira ku gipimo cyiza bigakuraho gukenera izindi ebyiri.

Ni iki cyakorwa ngo mu myaka 50 abantu bazabe bahagijwe n’isi imwe rukumbi?

Nk’uko bitangazwa n’umukozi ushinzwe kwigisha no kwinjiza ibidukikije muri gahunda z’iterambere muri REMA, Tushabe Rachel, ibisubizo birahari kandi ntibigoye, mu gihe cyose abatuye isi bamenya ibyo bakenera, ibyo bayisaba no kubyongera ndetse no kubibungabunga.

Tushabe Rachel avuga ko abantu bitiranya ibidukikije n’amashyamba bakibagirwa ko n’indi mitungo ishingiye ku bukungu ari ibidukikije, ingaruka zikaba ubukene bw’akarande, kuko ngo ubukene ni indi ngaruka mbi yo konona ibidukikije ni n’ikimenyetso kandi cy’uko ibidukikije byangizwa.

Tushabe avuga ko kubaka abantu bajya ejuru ari bumwe mu buryo bwo kurondereza ubutaka bwo guturaho bityo abantu bakabona aho guhinga ibibatunga, mu gihe kumenya ibaruramari nabyo ngo byatuma abantu bakoresha neza imitungo bafite.

Guhindura imyumvire abantu bakava kuri gakondo ni ubundi buryo bwo gufata neza isi dutuyeho, havugururwa imihingire hakoreshwa imbuto z’indobanure kuko ngo izi mbuto zishobora guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Abanyeshuri biga muri za kaminuza ni kimwe mu bisubizo REMA izifashisha mu kwigisha Abanyarwanda uko babungabunga ibidukikije mu iterambere rirambye.
Abanyeshuri biga muri za kaminuza ni kimwe mu bisubizo REMA izifashisha mu kwigisha Abanyarwanda uko babungabunga ibidukikije mu iterambere rirambye.

Mu rwego rwo gushishikariza abatuye isi by’umwihariko mu Rwanda gukoresha neza isi imwe ku buryo burambye REMA cyatangiye kugana za kaminuza guhugura abanyeshuri uburyo bwo gufata neza ibidukikije, aba nabo bakabyigisha iwabo no mu bakiri bato.

Tushabe agira ati, “abanyeshuri bo muri za kaminuza nibo bazavamo abagoronome bafasha kugera kuri izo mbuto z’indobanure, no kubungabunga ibidukikije, ibi bikazarushaho gushyira mu bikorwa ibyo biga bikava mu mpampuro ahubwo bigashyirwa mu bikorwa”.

Tushabe avuga ko ibintu bitatu by’ingenzi mu mibereho myiza igamije iterambere rirambye ari ugutekereza ku bikorwa byawe niba bigufasha mu iterambere ry’ubukungu, niba bigufasha kubaho neza niba kandi bituma wabaho neza.

Urubyiruko rwiyemeje gutanga umusanzu warwo

Nzagibwami Gapira Aristides uhagarariye umuryango w’abasukuti mu Rwanda avuga ko ku bufatanye na REMA hari icyizere cy’uko isi dutuye ishobora gusigasirwa ikamera neza kandi igahaza abayituye.

Nzagibwami agira ati, “kujyanisha ibidukikije mu nzira y’ubukungu ni byiza kuko niba hari igiti utemye uba utakaje amafaranga, wapfusha amazi ubusa ukaba utakaje amafaranga ubu twatangije umuryango uhuriweho n’u Burundi u Rwanda na Kongo ugamije amahoro kandi gufata neza ibidukikije ni inzira y’amahoro”.

Uwimana Filomene wiga ibijyanye n’iterambere ry’imijyi n’icyaro muri kaminuza Gaturika ya Kabgayi avuga ko gufatanya na REMA muri gahunda zo kubungabunga ibidukikije, ari uburyo bwo gusesengura niba koko ibyemezo bifatwa mu nzego zo hejuru bijyanye n’uburyo abaturage bashyira mu bikorwa gahunda zo kubungabunga ibidukikije.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyi nama ni nziza kandi irareba buri wese ngo agire icyo akora maze abungabunge ibidukikije bitari ibyo iyi si iradushiranye

senate yanditse ku itariki ya: 2-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka