USA: Impano zaturutse mu Rwanda zigiye kugurishwa

Inshuti z’umuryango Rwanda Youth Healing Center (RYHC) ziri Boston muri Leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) zigiye kugurisha impano zahawe n’urubyiruko rugize uyu muryango ubwo ziherutse mu Rwanda.

Impamvu yo kugurisha izi mpano ngo ni ugushaka inkunga ihagije yo kugenera urubyiruko rwibumbiye muri uyu muryango wa RYHC, ndetse no kongera umubare w’abagiraneza bagomba gufasha uru rubyiruko, nk’uko bisobanurwa na Todd Stewart Fry uhagarariye inshuti z’uyu muryango.

Izi ni zimwe mu mpano bakuye mu Rwanda zizagurishwa.
Izi ni zimwe mu mpano bakuye mu Rwanda zizagurishwa.

Todd avuga ko ubwo baherutse mu Rwanda hari impano bahakuye zitandukanye zigizwe n’ibikomoka ku bukorikori bukorerwa mu Rwanda, izi mpano zikaba zizagurishwa hagamijwe kubona amafaranga yongerwa muri RYHC.

Ati “nta kindi tugamije, inshuti za RYHC zafashe icyemezo cyo kugurisha izi mpano, kugira ngo zongere inkunga zigenera uyu muryango. Kandi ikindi gishimishije ni uko ubwo tuzaba turimo gukora ubu bucuruzi hano iwacu i Boston, ni nako tuzaba turushaho kongera umubare w’inshuti n’abaterankunga buriya muryango”.

Biteganyijwe ko iki gikorwa kizabera mu Resitora ya Bourbon Coffee hafi ya Harvard University mu mujyi wa Cambridge tariki ya 06/12/2014.

Aha Todd n'inshuti bari basuye urubyiruko rwiga muri IPRC ubwo baheruka mu Rwanda.
Aha Todd n’inshuti bari basuye urubyiruko rwiga muri IPRC ubwo baheruka mu Rwanda.

Umuyobozi wa RYHC mu Rwanda, Nyirasafari Solange avuga ko bishimiye iki gikorwa cyane kuko kizatuma hari ikinjira mu mitungo yabo. Akavuga ko izi mpano abateramkumga babo bakura mu Rwanda arizo baba baguze ahandi, ariko nabo ngo bafite umugambi wo gushinga koperative izikora.

Ati “biriya bintu bazagurisha muri USA, nibyo tuba twaguze ahantu hatandukanye hano mu Rwanda tukabibaha nk’impano, bagera iwabo kubera umutima w’urukundo bafite, bakabigurusha mu rwego rwo kudushakira inkunga ihagije”.

Akomeza agita ati “Ubu rero turateganya kwagura buriya bucuruzi guhera mu kwa mbere 2015, tuzashyiraho koperative ikora ubukorikori butandukanye tujye tubwohoreza muri Bourbon Coffee i Boston, tubigurishe yo. Mu byo duteganya kujya twoherezayo harimo imitako, inigi, uduseke n’ubundi bukorikori butandukanye”.

Aha baganiraga n'urubyiruko barushishikariza guharanira kwiyubaka.
Aha baganiraga n’urubyiruko barushishikariza guharanira kwiyubaka.

RYHC ni umuryango watangiye mu mwaka 2004 mu karere ka Ruhango, ku gitekerezo cya Ernest Rugwizangoga ubwo yari avuye kwiga i Boston muri Amerika agasanga urubyiruko rwo muri aka karere rwaraheranywe n’agahinda kubera ibikomere rwasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.

Inshuti z’uyu muryango zo muri Boston ziheruka mu Rwanda kuko zahavuye mu kwezi kwa 11/2014, aho zagiye zitanga inyigisho zitandukanye mu rubyiruko rugize RYHC.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nyakubahwa Paul Kagame rwosenakomeze amurikire amahanga intambwe urwanda rugezehoturamushyigikeye.

Anicet Nsengumuremyi yanditse ku itariki ya: 31-01-2015  →  Musubize

mbega byiza ariko buriya ntakintu twakwigiga kuri bariya bera. bariya bantu ni determine pe iyo biyemeje gukora ikintu babishyiraho umutima pe. twizere ko bizabagendera neza bagafasha abo bana bacu. may God bless their hands

camarade yanditse ku itariki ya: 3-12-2014  →  Musubize

abo bazungu bakomeze baryoherwe n’ibyiza bivuye i Rwanda

akana yanditse ku itariki ya: 2-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka