Gushyiraho Leta imwe ni kimwe mu biri bwigirwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC

Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) barahurira mu nama ya 16 isanzwe y’abakuru b’ibihugu ibera i Nairobi muri Kenya ku cyumweru tariki 30/11/2014.

Mu ngingo ziri bwigirwe muri iyi nama harimo ishyirwaho rya Leta imwe ihuriweho n’ibihugu bigize EAC (political Federation) n’itegeko nshinga izagenderaho, ubusabe bw’igihugu cya Sudani y’amajyepfo na Somaliya bishaka kwinjira muri EAC n’ibindi.

Muri iyi nama kandi biteganijwe ko hatoranwa igihugu kizaba kiyoboye uyu muryango mu gihe cy’umwaka, muri uyu mwaka ubuyobozi bw’uyu muryango bwari bufitwe n’igihugu cya Kenya.

Biteganijwe ko iyi nama yitabirwa na Perezida wa Tanzaniya, Jakaya Kikwete, Perezida w’uburundi, Pierre Nkurunziza, Yoweri Kaguta Museveni, perezida wa Uganda ndetse na Uhuru Kenyatta uyobora igihugu cya Kenya. Perezida Paul Kagame ntiyitabiriye iyi nama ariko u Rwanda rurahagarariwe.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabona bitaratungana kuburyo hajaho politique imwe ihuza EAC,dore imibanire,itarimyiza entre Rd,Br,Tz, babanze banoze,ibitagenda hanyuma ibindi bizakomeza.

justin yanditse ku itariki ya: 20-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka