Intwaro 603 harimo izatanzwe na FDLR zasenywe na Monusco
Imbunda 603 n’amasasu yazo agera ku bihumbi 10 zatanzwe n’abarwanyi ba FDLR hamwe n’abandi ba rwanyi b’abanyekongo bari mu mitwe yitwaza intwaro zangijwe na Monusco taliki ya 28/11/2014, mu rwego rwo gushishikariza n’abandi bafite intwaro kuzitanga zikangizwa, aho kuztunga bakaba bazikoresha mu guhungabanya umutekano no kumena amaraso.
Intwaro zangijwe harimo izatanzwe n’abarwanyi ba FDLR bashyize intwaro hasi ku bushake muri Kivu y’amajyepfo hamwe na Kivu y’amajyaruguru bamaze kugezwa mu nkambi ya Kisangani aho bagomba gucumbikirwa kure y’umupaka w’u Rwanda.
Umuyobozi wa Monusco muri Kivu y’amajyaruguru Josiah Obat akaba avuga ko zangijwe kugira ngo zitazongera gukoreshwa mu guhungabanya umutekano nyuma y’uko abasikoresha bazitanze bagasubizwa mu buzima busanzwe.
Obat n’ubuyobozi bwa Kivu y’amajyaruguru bavuga ko gusenya izi ntwaro ari ugutangiza igikorwa cyo gushimangira amahoro nyuma y’intambara.
Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru Julien Paluku akaba avuga ko nyuma yo gushyiraho Masisi itarangwamo imbundsa, ubu batangiye no guca intwaro muri Goma, umujyi ukunze kurangwamo ubwicanyi bukoreshwa imbunda.
Paluku akaba ahamagarira abarwanyi bose bafite intwaro kuzitanga ku bushake mbere y’uko ukwezi kwa Mutarama 2015 kugera ibikorwa byo guhashya imitwe yitwaza intwaro bigatangira harimo na FDLR.
Nyuma y’abarwanyi ba FDLR n’imiryango yabo 90 yari Kanyabayonga ijyanywe Kisangani abandi barwanyi n’imiryango yabo 92 nabo bakaba kuri uyu wa gatandatu bajyanywe Kisangani nyuma yo kunyuzwa Goma.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
bareke kubeshya abantu wana urabona izontwaro zarizigikora kweri ?
uyu mutwe wakomeje kubuza abature ak karere amahoro ariko biragaragara ko ugiye kuba amateka kuko abarwanyi bawo benshi bamaze kugezwa i Kisangani mu nkambi iri kure y’u Rwanda
Imyanzuro nk’iyi iyo umuryango w’abibumbye iba yarawufashe kera ,abaturage ba congo bari kuba batekanye.
kare kose se bigiraga amaki? byose byicwa na UN ibembereza abicanyi nk’aba aho kubagerera mu kebo baba baragereyemo abandi.