Nyamasheke: Gukubita no gukomeretsa biracyaza imbere mu byaha bikorerwa mu karere

Ibyaha bikomeza kwiganza mu karere ka Nyamasheke ni ugukubita no gukomeretsa, mu ghe ibyaha birimo gusambanya abana n’ubujura biza ku rwego rwa kabiri, ubuhemu no guhoza ku nkeke bikaza ku mwanya wa gatatu.

Ibi ni ibyatangajwe mu nama y’umutekano yaguye yateranye ku cyicaro cy’akarere kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Ugushyingo 2014, iyobowe n’umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke afatanyije n’abayobozi b’ingabo na polisi.

Muri iyi nama y’umutekano hagaragajwe ko umutekano ari mwiza muri rusange, ariko ko bakwiye gukaza ingamba zikumira n’ibyaha bike bikigaragara hirya no hino.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, yavuze ko uburyo umutekano ucunzwe mu karere ari ibintu byo kwishimira kuko hari umutekano usesuye, ariko ko hakiri ibibazo bito bikwiye kongera kwitabwaho kugira ngo ibyaha bike bikiboneka bishire burundu.

Umuyobozi w’akarere yashimiye imirenge ya Mahembe na Gihombo itarabonetsemo icyaha na kimwe muri uku kwezi gushize k’ugushyingo asaba ko n’indi mirenge yakwigira kuri yo, bityo ibyaha bigashira burundu, cyane ko ibyinshi biba bituruka mpamvu zishobora kwirindwa.

Yagize ati “Akenshi ibyaha dukunda kubona byo gukubita no gukomeretsa bituruka k’ubusinzi n’amakimbirane mu miryango bishatse kuvuga ko haramutse hafashwe ingamba zifatika nabyo byacika burundu”.

Umuyobozi w’akarere yavuze ko ibanga riri mukutagira ibyaha rishingiye mu gufata ibyemezo kw’abayobozi bafatanyije n’abo bayobora bagakemura ibibazo byabo hakiri kare nk’ibijyanye n’ibibazo bishingiye ku mitungo, ibijyanye n’ubusinzi hagashakwa uburyo utubari twajya dufungwa kare kandi tugafungurirwa ku masaha yagenwe.

Agira ati “birashoboka ko ibyaha byagera kuri zero kuko hari abababishoboye bakoresheje kumenya igihe bafungurira utubari n’igihe badufungira ndetse n’ibibazo by’abaturage bakabimura hakiri kare, ubundi bagakaza amarondo”.

Umuyobozi w’ingabo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, Bagabe Willy yasabye abayobozi b’imirenge kujya batanga raporo zuzuye k’umutekano, bakihatira kugira ubufatanye n’abaturage mu gukora amarondo kugira ngo umutekano ukomeze usagambe.

Muri iyi nama havuzwe ko hari imfu zabaye mu karere zitewe n’ibiza byazanywe n’imvura, abagiye bagwa mu mazi no mu myobo cyane cyane abana bato bitewe n’uburangare bw’ababyeyi.

Iyi nama ikaba yasabye abayobozi kwibutsa ababye kutadohoka ku nshingano zabo zo guhoza ijisho kubo babyaye, mu kwirinda kubashyira mu kaga kabakururira urupfu.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka