Umwarimu SACCO yunguye benshi n’ubwo ngo inzira ikiri ndende

Abagize inama rusange y’ubuyobozi bwa Koperative Umwarimu SACCO bemeza ko mu myaka itandatu iyo koperative imaze ishinzwe, ngo yatumye umushahara muke uhabwa mwalimu, ubaviramo ibikorwa bikomeye batari kugeraho batayizigamyemo.

Icyakora ngo inzira iracyari ndende kuko ngo bakeneye byinshi birimo isoko rihendutse bajya bahahiramo ndetse no kongererwa amafaranga bahabwa nk’inguzanyo yishyurwa mu gihe kirekire.

Ntamushobora Didace, umwalimu ukorera mu karere ka Nyabihu yavuze ko miliyoni 15 RwF yagurijwe na Umwarimu SACCO, yazongereyeho andi miliyoni 15 Rwf yiyubakira hoteli yitwa New Life Guest House mu murenge wa Jomba, ikaba ngo imwinjiriza amafaranga ari hagati y’ibihumbi 400 na 300 RwF buri kwezi, amaze guhemba abakozi.

“Ntabwo byica akazi kanjye kuko mfite abakozi ndetse n’uncungira iyo Hoteli; kandi nzagakomeza kuko byose ari ko mbikesha”, nk’uko Ntamushobora asaba bagenzi be kwiga imishinga bagasaba iyo nguzanyo ngo itagiramo amananiza na make.

Abagize Inama y'ubuyobozi ku rwego rw'igihugu y'Umwarimu SACCO, barizeza ko ibibazo bizajya bikemuka gahoro gahoro.
Abagize Inama y’ubuyobozi ku rwego rw’igihugu y’Umwarimu SACCO, barizeza ko ibibazo bizajya bikemuka gahoro gahoro.

Mukanziga Pascasie utuye mu karere ka Kamonyi, yashimangiye akamaro ka Mwarimu SACCO avuga ko yatse inguzanyo ya miliyoni eshatu akayubakamo inzu iciriritse, nyuma ngo akomeza kwaka andi make make yiyishyurira ishuri, ubu akaba afite impamyabushobozi y’amashuri makuru mu by’ibaruramari.

Abanyamuryango ba SACCO bavuga ko izindi banki zabarushyaga kubona inguzanyo kandi zikayitanga ku nyungu iri hejuru ya 17%, mu gihe itangwa n’Umwarimu SACCO yishyurwa ku nyungu ya 11%; bakanishimira ko ubuzima bugenda buhinduka, kuko aho kugira ngo umwalimu asabe umwenda abacuruzi, ahubwo ngo yigira muri Koperative ye bakayimuha.

Ibibazo bitarakemurwa na Mwarimu SACCO

Buri munyamuryango wa mwarimu SACCO ngo akatwa 5% ku mushahara we wa buri kwezi, akajya mu isanduku yo kwizigamira. Abarimu basaba kongererwa inguzanyo bahabwa y’igihe kirekire, ndetse no gushyirirwaho isoko rihendutse, nk’uko ngo bikorerwa abanyamuryango ba Zigama CSS, ibitsamo abagize inzego z’umutekano.

Umwarimu SACCO igira uburyo itabara abanyamuryango bayo bagize ibyago; aho ngo umwarimu witabye Imana cyangwa yapfushije umugabo/umugore, umuryango we uhabwa amafaranga ibihumbi 300 Rwf, yaba yapfushije umwana agahabwa ibihumbi 250 Rwf.

Abahagarariye Umwalimu SACCO mu mirenge 416 igize u Rwanda, mu nama y'umunsi umwe kuri uyu wa 28/11/2014 .
Abahagarariye Umwalimu SACCO mu mirenge 416 igize u Rwanda, mu nama y’umunsi umwe kuri uyu wa 28/11/2014 .

Kubera ko abakiri ingaragu batarebwa n’ubu buryo bwo gufashwa, bakomeje kwinubira ko badatabarwa mu gihe ababyeyi babo bitabye Imana, ariko ngo baranga ko Koperative yahomba nk’uko Ndagijimana Silas uhagarariye Inama y’ubuyobozi ya Mwalimu Sacco mu karere ka Nyaruguru yabisobanuye agira ati: “Ubwo bimeze bityo nabo nibarongore”.

Umwalimu Sacco ifite abanyamuryango ibihumbi 80 bamaze kuzigama amafaranga y’u Rwanda miliyari umunani; ikavuga ko serivisi itanga zirushaho kwihuta; ikaba ifitanye imikoranire na SACCO z’imirenge kugirango abanyamuryango bayo babitse banabikuze, kuko amashami yayo uko ari 30 (imwe kuri buri karere), ari kure y’abo ishinzwe guha serivisi.

Ikibazo cy’isoko rihendutse rishakwa na mwalimu ngo kiracyarimo kwigwaho, nk’uko Perezida w’Inama y’ubuyobozi y’Umwalimu SACCO, Nzagahimana Jean Marie Vianney yagishubije.

Leta y’u Rwanda yemeye kunganira koperative Umwarimu SACCO, aho ngo izashyira mu isanduku yayo miliyari 30 Rwf mu gihe cy’imyaka 10 ihereye mu w’2013; mu rwego rwo kuyifasha kudahomba mu gihe yaba yatanze inguzanyo nyinshi ku banyamuryango bayo.

Nyamara ngo abifuza kubaka baramutse basabye inguzanyo ari benshi, bishobora kuyigusha mu gihombo, nk’uko Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi yabisobanuye.

Nzagahimana akomeza avuga ko mu rwego rwo kureshya abanyamuryango n’abandi barimu bashya, ndetse no gukomeza kuziba icyuho cy’inguzanyo yatanzwe imaze kugera kuri miliyari 35 Rwf, Umwarimu SACCO ngo igiye gutangira kubarira inyungu abayizigamamo amafaranga by’igihe kirekire.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka