Burera: Ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni enye z’amafaranga byangijwe

Abaturage bo mu murenge wa Butaro, mu karere ka Burera, bafatanyije n’abayobozi batandukanye bo muri ako karere ndetse n’inzego zishinzwe kubungabunga umutekano bameneye mu ruhame ibiyobyabwenge bifite agakiro ka Miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri uwo muhango wabaye ku wa gatanu tariki ya 28/11/2014, bamennye litiro za kanyanga 1464 ndetse n’inusu y’urumogi, byose bikaba byarafatiwe mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Burera iri ku mupaka ugabanya u Rwanda na Uganda.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko kumenera ibyo biyobyabwenge mu ruhame ari ukugira ngo abaturage babone ko ibiyobyabwenge ari bibi bityo ababinywaga cyangwa se ababicuruzaga bace ukubiri nabyo, babirwanye.

Ikindi ni uko ngo ibyo biyobyabwenge byose bifatirwa mu karere ka Burera biba byaturutse muri Uganda, byazanwe n’abo bita “Abarembetsi”, bazwiho kubyikorera babikuye muri Uganda, bakanyuza inzira zitazwi ku mupaka, bakabizana mu Rwanda.

Kumenera kanyanga mu ruhame ngo ni ukwereka abaturage ko ari mbi bityo bagaharanira kuyirwanya.
Kumenera kanyanga mu ruhame ngo ni ukwereka abaturage ko ari mbi bityo bagaharanira kuyirwanya.

Si ubwa mbere ubuyobozi bw’akarere ka Burera busaba abaturage kurwanya ibiyobyabwenge. Nyamara ugasanga ibyo biyobyabwenge ntibicika burundu kuko nta mezi abiri yashira batamennye ibiyobyabwenge.

Nko mu kwezi kwa 09/2014 bangije ibiyobyabwenge birimo kanyanga, urumogi ndetse n’izindi nzoga zifatwa nk’ibiyobyabwenge, byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 32.

Bamwe mu baturage bavuga ko babona ibiyobyabwenge cyane cyane kanyanga bitazacika burundu muri ako karere. Bakaba babivuga bashingira ku kuba ako karere gahana imbibi na Uganda aho ibyo biyobyabwenge bituruka.

Ikindi bavuga ngo ni uko nta n’ikintu kigaragaza umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda, ngo kuburyo abambuka bajya Uganda kunywa kanyanga cyangwa kuyirangura banyura inzira zitazwi bakagenda nk’abajya mu wundi murenge wo muri Burera.

Ngo ibyo biri mu bituma bizagorana guca ibiyobyabwenge muri Burera ngo kuko hari n’abareka kuyinywera mu Rwanda bakajya kuyinywera Uganda ku manywa, bagataha nijoro basinze bafite n’indi bahishe mu myambaro yabo.

Ikiyobyabwenge cya Kanyanga ni cyo kigaragara cyane mu karere ka Burera. Abarembetsi bayitunda bayizana mu Rwanda bavuga ko ibamo inyungu ngo kuko ijerekani imwe ya litiro 20, igura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 12 mu Rwanda ikavamo amafaranga ibihumbi 40 arenga.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka