Umuhanzi Hirwa Henry agiye kwibukwa ku nshuro ya kabiri

Umuryango wa Kayibanda wateguye igikorwa cyo kwibuka umwana wabo Hirwa Henry wari umuhanzi mu itsinda rya KGB akaba yari na musaza wa Kayibanda Mutesi Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2012, kuri ubu akaba ari Nyampinga FESPAM.

Nk’uko Miss Kayibanda Mutesi Aurore yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa facebook, igikorwa cyo kwibuka Hirwa Henry witabye Imana mu mwaka wa 2012 giteganyijwe kuri iki cyumweru tariki 30.11.2014.

Hirwa Henry, musaza wa Aurore Mutesi akaba n'umwe mu bari bagize itsinda rya KGB.
Hirwa Henry, musaza wa Aurore Mutesi akaba n’umwe mu bari bagize itsinda rya KGB.

Mutesi yagize ati: “Muraho, umuryango wa Kayibanda uzibuka umwana wabo Hirwa Henry ku cyumweru i saa yine tuzahurira Rusororo aho nyakwigendera aruhukiye tumwunamire dushyireho n’indabo, saa tanu duhurire kuri Kiriziya Regina Pacis Remera imbere ya KIE muri misa yo kumusabira nyuma ya misa tuzahurira mu rugo kwa Kayibanda Kimironko. Murakoze gukomeza kutuba hafi Imana ibahe umugisha.”

Nyakwigendera Hirwa Henry yari umwe mu bagize itsinda rya KGB yitabye Imana tariki 1.12.2012 azize impanuka y’amazi ubwo yagwaga mu kiyaga cya Muhazi aho yari yajyanye na bagenzi be gutembera.

Aha hari mu muhango wo gushyingura Hirwa i Rusororo.
Aha hari mu muhango wo gushyingura Hirwa i Rusororo.

Twifatanyije n’umuryango wa Nyakwigendera kandi nawe Imana imuhe iruhuko ridashira.

Urupfu rwa Hirwa Henry rwashenguye benshi cyane cyane mushiki we Aurore Mutesi.
Urupfu rwa Hirwa Henry rwashenguye benshi cyane cyane mushiki we Aurore Mutesi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

oooooooooooooooooh so sorry you guys make me cry ooh my but ntakibazo tunzo bonana mwijuru

tanine vale yanditse ku itariki ya: 6-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka