Aba FDLR bamwe bahisemo gutaha mu Rwanda aho kujya mu nkambi Kisangani

Abasore bane bari abarwanyi ba FDLR n’abana babiri bakoranaga na bo, kuri uyu wa 27/11/2014 bahisemo gutahuka mu Rwanda aho kujya Kisangani aho abandi barwanyi ba FDLR bashyize intwaro hasi bajyanwe mu nkambi yabateguriwe.

Mbabazi Patrick w’imyaka 20 wari umaze kugera ku ipeti rya kapolari avuga ko ubwo burizwaga imodoka ngo bajyanwe ku kibuga cy’indege Goma kuri uyu wa kane aho bagomba kugera Kisangani, Mbabazi na bagenzi be nibwo biteguraga kuza mu Rwanda, aho bavuga ko bishimiye gutaha bagafatanya n’imiryango yabo aho kuguma mu buhunzi.

Aba basore batashye mu Rwanda bavuga ko bahisemo gutaha mu Rwanda kuko nta mpamvu bafite yo kuba mu mashyamba uretse ababafashe bugwate bashaka kubagumana.

Mbabazi avuga ko benshi mu barwanyi ba FDLR bakiri bato bashaka kwitahira mu Rwanda ariko bakabura inzira kubera ababayobora batabishaka, bakababwira ko aho gushyira intwaro hasi bagataha mu Rwanda bazarwana kugeza ku wanyuma, igikorwa avuga ko ari ugukoreshwa ubwiyahuzi.

Mu gihe abandi bajyanwaga mu nkambi i Kisangani aba bo bahisemo gutaha mu Rwanda.
Mu gihe abandi bajyanwaga mu nkambi i Kisangani aba bo bahisemo gutaha mu Rwanda.

Akomeza avuga ko abarwanyi ba FDLR 28 n’abo mu miryango yabo 62 bari mu nkambi ya Kanyabayonga bagomba kujyanwa Kisangani, tariki ya 26/11/2014, babasanze mu kigo cya MONUSCO gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi bari mu mitwe yitwaza intwaro ku masaha ya saa tanu n’igice, ariko abagabo barimo bari bakuze kandi batameze neza hamwe n’abagore n’abana.

Ubwo abarwanyi ba FDLR bari bavuye Kanyabayonga n’imiryango yabo bageraga mu kigo cya Kanyarucinya banze guhura n’abataha mu Rwanda, ndetse nibyo bateguriwe na Monusco byo kurya barabyanga kugeza biteguriye ibyabo ngo batarogwa nk’uko Mbabazi abitangaza.

Abayobozi ba FDLR ngo ntibiteguye gushyira intwaro hasi ahubwo barategura intambara

Mbabazi wari usanzwe mu itsinda rya CRAP muri Kanani ayobowe n’uwitwa Salehe avuga ko abayobozi ba FDLR badashaka gushyira intwaro hasi ahubwo bari kwitegura urugamba mu gihe baba barashweho.

Ngo ubu benshi mu barwanyi ba FDLR bamenyereye urugamba bari gushyirwa mu nzira nka Kibumba, Karengera, Tongo, Gashuga, Sake n’ahandi.

Gushyira mu nzira abarwanyi ba FDLR bamenyereye urugamba biri mu buryo bwo kugira ngo FDLR niramuka itewe ibe yabimenye ndetse ishake n’uburyo bwo kuba yasenya ibitero byayigabwaho.

Mu kwitegura urugamba ngo FDLR irimo irategura abarwanyi bashya ahitwa Mushabagwe mu gace ka Bwito hafi y’ahitwa Bambo muri Rutshuru, abarwanyi 200 bakaba bamaze ibyumweru bitatu bari gutozwa na FDLR kandi umubare munini w’abatozwa ni urubyiruko rw’abanyekongo n’urundi rukurwa mu Rwanda rucishijwe Uganda, hiyongeraho abana b’Abanyarwanda bavukiye mu buhunzi muri RDC.

Mbabazi wari ushinzwe ibikorwa byo gucunga inzira za Gashuga na Tongo hamwe n’abandi barwanyi 120 basanzwe bakorera muri CRAP ya Kanani, avuga ko mubo bakorana hari aboherejwe ku masomo Mushabagwe mu giturage kiri hagati ya Gatsiro, Gishusha na Nyanzare urubyiruko rwaho rw’abanyekongo nabo bakaba bari gutozwa.

Mbabazi avuga ko abayobozi bakuru ba FDLR biteguye intambara aho gushaka gushyira intwaro hasi.
Mbabazi avuga ko abayobozi bakuru ba FDLR biteguye intambara aho gushaka gushyira intwaro hasi.

N’ubwo abarwanyi ba FDLR badafitiye icyizere ingabo za RDC, ngo imikoranire na FARDC irakomeje kuko Col Faida Fidel Kamulete (washinjijwe kugira uruhare mu rupfu rwa Col Mamadou Ndala) wayoboraga batayo 2 muri regiment ya 601 ikorera Tongo yakoranaga byahafi na Col Jean Baptiste Gakwerere ubusanzwe wiyita Esdras Kaleb, ushinzwe ibikorwa bya FDLR Rutshuru.

Nyuma y’uko Col Kamulete ahagaritswe ngo Tongo hasanywe abandi basirikare ba FARDC nabo bakorana n’abayobozi ba FDLR bya hafi ndetse bakunze no gukorana inama.

Umurwanyi witandukanyije na FDLR avuga ko n’ubwo kubona abarwanyi ba FDLR bishyize hamwe ari benshi bidakunze kubaho ngo FDLR ifite abarwanyi benshi bihishe mu giturage kandi bakora ibikorwa biyinjiriza amafaranga nko gutwika amakara, kubaza imbaho, ubucuruzi n’ubuhinzi mu duce dutandukanye cyane cyane utwegereye u Rwanda.

Mu mwaka wa 2012 Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zakoze raporo igaragaza komuri Kivu y’amajyaruguru habarurwa abarwanyi ba FDLR 1500 naho raporo yakozwe na MONUSCO tariki 16/12/2012 yo ikagaragaza ko abarwanyi ba FDLR 4000 bari bakusanyirijwe ahitwa Kazibake (28Km W TOB) mu gace ka Bashali Mokoto, Localité Lukweti/Ndurumo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aba basore bavuye muri FDLR ni abo gushimwa kandi amakuru batanze yaba intandaro yo kwirinda maze tugakoze kwirindira umutekano

karumuna yanditse ku itariki ya: 28-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka