Rutsiro: Abangiza umugezi wa Sebeya bahagurukiwe

Inzego zinyuranye zirasabwa kugira uruhare mu kubungabunga umugezi wa Sebeya kuko ufitiye runini igihugu haba mu gutanga amazi akoreshwa ahantu hatandukanye ndetse no mu gutanga umuriro w’amashanyarazi.

Ni muri urwo rwego tariki ya 26/11/2014 mu Karere ka Rutsiro habaye inama yo kubungabunga uyu mugezi yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze zikorwaho n’uyu mugezi, aborozi, ndetse n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro.

Aganira n’abitabiriye iyi nama, ushinzwe kubungabunga umutungo kamere w’amazi mu kigo cy’igihugu cy’umutungo kamere, Jean Philippe Kwitonda yerekanye ibyiza by’uyu mugezi ndetse anasaba ko wabungwabungwa kugira ngo bitangirika.

Ati “Nk’umugezi ufitiye igihugu akamaro haba mu gutanga amazi ndetse n’amashanyarazi, ikaba ari yo mpamvu twashishikariza abantu kubungabunga umutungo kamere wose n’uw’amazi urimo kuko afitiye igihugu akamaro”.

Umugezi wa Sebeya ufitiye igihugu akamaro kanini mu gutanga amashanyarazi n'amazi.
Umugezi wa Sebeya ufitiye igihugu akamaro kanini mu gutanga amashanyarazi n’amazi.

Uhagarariye Sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro “NRD” (Natural Ressource Developpment) Kalinda Peter, yavuze ko babangamiwe n’abaturage baza gucukura amabuye muri uwo mugezi bikitirirwa amasosiyete afite ibyangombwa, akaba yasabye inzego z’umutekano kubafasha muri iki kibazo.

Umuyobozi w’umurenge wa Kigeyo, Habinshuti Félicien, mu izina ry’abayobozi b’inzego zibanze, yavuze ko bagiye kureba abantu bose bagira uruhare mu kwangiza umugezi wa Sebeya bagakumirwa.

“Nk’abayobozi b’inzego zibanze tugiye guhaguruka dufatanyije n’abaturage turwanye umuntu uwo ari we wese wakwangiza uyu mugezi, yaba uhinga mu ntambwe zitemewe cyangwa uragira hafi y’uwo mugezi”.

Iyi nama yabereye mu karere ka Rutsiro nyuma y’uko no mu tundi turere uyu mugezi unyuramo hari habaye inama nk’iyi mu minsi yashize.

Uyu mugezi ufitiye igihugu muri rusange akamaro ndetse n’abaturage b’intara y’i Burengerazuba by’umwihariko, kuko ufite ingomero z’amashanyarazi 3, urwa Gisenyi, urwa Gihira na Keya, ndetse akaba unifashishwa mu gutanga amazi binyuze mu ishami ry’igihugu rishinzwe gutunganya amazi no kuyakwirakwiza.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka