Ruhango: Ntibavuga rumwe ku kibazo cy’isuku nke mu baturage

Mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango, haracyagaragara abaturage bafite umwanda mwinshi haba ku mubiri cyangwa ku myamboro, bamwe bakavuga ko babiterwa n’ubukene abandi bakavuga ari imyumvire ikiri hasi, bagasaba ubuyobozi gukora ubukangurambaga butandukanye.

Iyo ugeze muri uyu murenge, ubona abaturage batandukanye bambaye imyenda isa nabi ku buryo bukabije, ndetse no gukaraba ukabona babiheruka kera, mu birori bitandukanye ukabona baje basa uko ntacyo bibabwiye.

Ubusanzwe bizwi ko isuku ari isoko y’ubuzima gusa bamwe mu baturage batuye Umurenge wa Kinihira bavuga ko ikibazo cy’amikoro kibabera imbogamizi yo kugera ku isuku ikenewe, bityo ugasanga abaturage bacyugarijwe n’umwanda ukabije.

Isuku iracyari nke mu baturage kandi bakajya mu ruhame ntacyo bibabwiye.
Isuku iracyari nke mu baturage kandi bakajya mu ruhame ntacyo bibabwiye.

Iyo uganiriye na bamwe muri bo bavuga ko biterwa n’ubukene kuko batabona amafaranga yo kugura isabune ngo bisukure.

Nyamara ariko Habumukiza Jean Marie, utuye mu Mudugudu wa Murinzi, Akagari ka Rukina, Umurenge wa Kinihira wo mu karere ka Ruhango, avuga ko abaturage b’uyu murenge badakennye ahubwo ikibazo ari imyumvire mike.

Umuturage wanze gutangaza amazina ye avuga ko hakwiye kubaho ubukangura mbaga butandukanye bukozwe n’abayobozi, kugira ngo abaturage bacike ku kwambara nabi no kugira isuku nke muri rusange.

Abaturage bavuga ko babonye ikibateza imbere basa neza.
Abaturage bavuga ko babonye ikibateza imbere basa neza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kinihira, Uwimana Ernest avuga ko n’ubwo ikibazo cy’ubukene gihari, isuku yagizwe umuco mu batuye Umurenge wa Kinihira kuko bakora ubukangurambaga mu nama zitandukanye, akavuga ko abagaragaza isuku nke bagaragara aribwo baba bagikika imirimo.

Ati “ubwo abo mwahuye ni uko byari mu masaha y’akazi karangira, kuko abaturage bacu isuku bayigize umuco ndetse turanabibashimira cyane pe”.

Umurenge wa Kinihira ni umwe mu mirenge 9 igeze akarere ka Ruhango, ukaba ugaragara ko ukiri inyuma mu iterambere kuko nta muriro uhaba cyangwa amazi meza.

Uwimana avuga ko abaturage isuku bayigize umuco.
Uwimana avuga ko abaturage isuku bayigize umuco.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka