Ku nshuro ya 8 Women Foundation Ministries irategura “Thanks Giving”

Umuryango Mpuzamahanga udaharanira inyungu ushingiye ku myemerere “Women Foundation Ministries” ukaba ugamije gukomeza imiryango binyuze mu gufasha abagore urategura igikorwa ngarukamwaka cyo gushima Imana (Thanks Giving) kigiye kuba ku nshuro ya munani.

Abagize Women Foundation Ministries ngo bize gushimira Imana ku byo bagezeho ibyo ari byo byose akaba ariyo mpamvu buri mwaka bafata umunsi bagashimira Imana babinyujije mu gusabana no gufasha abatishoboye baba abemera Imana cyangwa abatayemera.

Iki gikorwa kigiye kuba ku nshuro ya 8 kizaba tariki 28/11/2024 aho abagize Women Foundation Ministries mu Rwanda bazasura abaturage batishoboye mu mudugudu wa Kiyovu, i Kagugu mu karere ka Gasabo.

Intumwa Alice Mignonne KABERA U washinze akaba anayobora Women Foundation Ministries.
Intumwa Alice Mignonne KABERA U washinze akaba anayobora Women Foundation Ministries.

Ibindi bikorwa nk’ibi byanabayeho mu myaka yashize aho mu mwaka wa 2009 basuye ingabo zamugariye k’urugamba I Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, 2010 basuye abasigajwe inyuma n’amateka i Gasogi mu Karere ka Gasabo, muri 2011 basuye Abatishoboye i Batsinda mu Karere ka Gasabo.

Muri 2012 basuye abakozi b’Imana bari bafite ibibazo bitandukanye, naho 2013 basura abapfakazi n’incike ba Jenoside yakorewe abatutsi 1994 i Ntarama mu Karere ka Bugesera. Si ibifatika gusa babasigira habaho no gusana imitima binyujijwe mu ijambo ry’Imana.

Women Foundation Ministries ni umuryango Mpuzamahanga udaharanira inyungu ushingiye ku myemerere watangiye mu mwaka wa 2006; washinzwe kandi uyobowe n’Intumwa Alice Mignonne KABERA U.

Uyu muryango ufite ibikorwa byinshi bitandukanye birimo intego nyamukuru ariyo (gukomeza no gufasha imiryango binyuze mu mugore, aho umugore ahabwa ubumenyi mu bifatika, amarangamutima ndetse no mu ijambo ry’Imana).

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka