Abakozi b’uturere n’imirenge barahugurwa ku buryo bakwiye kwakira Abanyarwanda batahuka
Abakozi bashinzwe imibereho myiza y’abarturage mu turere 10 twakira kurusha utundi Abanyarwanda batahuka bava mu buhunzi, bari kwibutswa uburyo bakwiye kujya baha ikaze Abanyarwanda batahuka bakanabafasha gusubira mu buzima busanzwe.
Ibi ngo ni bimwe mu byajya bituma bagira umwete wo gukangurira abasigaye gutahuka, nk’uko byatangajwe na Minisitiri ushinzwe kurwanya Ibiza no gucyura impunzi, Seraphine Mukantabana, ubwo yafunguraga aya mahuguwa kuri uyu wa kane tariki 27/11/2014.
Yagize ati “Ni ngombwa y’uko buri wese ufite uruhare muri uku kwakira impunzi yamenya ikimutegerejweho, uburyo bashobora kubamara ubwoba n’igihunga baba bavanye mu buhunzi. Kenshi hari igihe aba afite amakuru atari meza aba yarakunze kumva ku gihugu.
Biba bikenewe ko ahura n’abantu bamutinyura bakamumara ubwoba bakamwumvisha ko ari Umunyarwanda kimwe n’abandi. Bakamwumvisha ko afite ibyo yemererwa nk’Umunyarwanda kimwe n’uko afite ibyo asabwa nk’Umunyarwanda”.
Minisitiri Mukantabana yongeyeho ko kandi aba bayobozi bakwiye kumenya niba abatahutse babona inkunga yabagenewe. Abayobozi b’uturere bungirije n’abanyamabanga nshingwabikorwa ku rwego rw’imirenge bose bashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu turere 10 twatoranyijwe nibo bari bitabiriye aya mahugurwa.
Uturere twa Musanze, Rubavu, Nyabihu, Nyamagabe, Bugesera, Rusizi, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Ngororero nitwo twatoranijwe gukorerwamo umushinga wa MIDIMAR ifatanyije n’amashami y’umuryango w’abibumbye (ONE UN) wo gucyura impunzi no gusubiza abatahuka mu buzima busanzwe, kuko ari two twakira abantu benshi.
Serivisi abatahuka baba bemerewe binyuze muri uyu mushinga ni ukubafasha kubona ibyangombwa no kubafasha kugana ubutabera igihe babikeneye, kubafasha mu bijyanye n’uburezi, ubuzima, kubaha amacumbi no kubunganira mu biribwa.
Uwo mushinga watangiye mu 2011 ugomba kurangira mu kwezi kwa 6/2015 uteganyijwe kuzatwara aamfaranga agera kuri miliyoni 12 z’amadolari ariko kugeza ubu hamaze kuboneka miliyoni eshanu.
MIDIMAR irasaba abaterankunga n’abafatanyabikorwa bayo gukomeza gushakisha aho ayo mafaranga yaboneka kugira ngo Abanyarwanda bagisigaye bataratahuka barenga ibihumbi 70 nabo nibatahuba bazabone ubufasha.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ko hari abantu bakatiwe badahari ngo biregure muri Gacaca nibatahuka bazahitira muri gereza cg iwabo baburane bari hanze kugeza igihe urubanza rubatsindiye bagahanwa cg barutsinda bakagirwa abere.
aya mahugurwa arabasigira ubumenyi buhambaye bwo kwakira abatahuka , babahe services nziza zizatuma abakirwa babyishimira kandi aba bakozi nabo nibakora akazi kabo neza bazishima