Yujuje ibitutsi ku modoka y’umukunzi we nyuma yo kumufata amuca inyuma
María Alejandra Samaniego, umugore wo mu gihugu cya Kolombiya, kubera umujinya udasanzwe yanditse ibitutsi bitabarika ku modoka y’umunzi we babanaga nyuma yo kumufata aryamanye n’undi mugore.
Uyu mugore utashoboye kwihanganira ubuhehesi bw’uwo afata nk’umugabo we yahise yegera imodoka ye yo mu bwoko bwa Mercedes atangira kuyandikaho ibitutsi yibanda ku gitsina agaragaza ko afite agatsina gato kandi ko atitwara neza mu buriri n’ibindi byose bimusebya.
María Alejandra Samaniego yatangaje ko guhitamo kwandika kuri iyo modoka yabitewe n’uko ari yo ihenze uwo mugabo we afite kandi akaba ayikunda cyane. Ibi bitutsi byose yabyanditse yifashije ibaba ririmo umuti bigoye gusiba.
Urubuga rwa interineti www.7sur7.be ruvuga ko bitarangiriye ku kwandika ku modoka ibitutsi kuko yaje gutekereza ko ibyo bishobora kudahaza mu kubabaza uwo mukunzi we, maze anafata amashusho, videwo, uwo mugabo arimo akorana imibonano mpuzabitsina n’undi mugore akayakwiza kuri interineti kugira ngo yunganire ubwo butumwa buri ku modoka.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|