Amarozi yatumye umukino wa ruhago uhagarikwa muri Kenya

Umukino wahuzaga amakipe abiri yo muri Mombasa mu gihugu cya Kenya kuri uyu wa kabiri, wahagaritswe utarangiye nyuma yaho abafana bashinjije bagenzi babo gukoresha amarozi ngo batsinde.

Ikipe ya Alaskan FC yari imaze gutsinda igitego 1-0 mu mukino w’irushanwa rya Mishi Mboko yahuriragamo na Napoli FC, ubwo umwe mu bafana ba Alaskan yinjiraga mu kibuga akameneramo ikintu cyenda kumera nk’igicuma kugirango umukino urangire gutyo.

Amarozi akomeje kuba ingorabahizi muri ruhago nyafurika.
Amarozi akomeje kuba ingorabahizi muri ruhago nyafurika.

Ibi byakurikiwe n’imirwano ikomeye hagati y’abafana b’amakipe yombi bateranye amabuye bikaza gutuma umukino uhagarikwa utarangiye.

Said Rajab uhagarariye iri rushanwa rikinirwa mu mujyi wa Mombasa yatangarije itangazamakuru rya Kenya ko ikipe ya Alaska FC yahise ikurwa mu marushanwa kubera guteza umwiryane mu kibuga.

Muri Afurika ikibazo cy’amarozi gikunze kugarukwaho cyane, mu gihe mu Rwanda bigenda bifata indi ntera.

Ikintu cyamenywe ku mukino wa Rayon na APR gisa nk'icyamenewe muri Kenya.
Ikintu cyamenywe ku mukino wa Rayon na APR gisa nk’icyamenewe muri Kenya.

Mu mukino wo kwishyura wa shampiyona y’umwaka ushize wahuje ikipe ya APR FC na Rayon Sports, hari ikintu gisa nk’icyamenewe muri Kenya cyamenewe kuri stade i Nyamirambo mbere yuko abakinnyi ba APR FC binjira mu kibuga, bikaza kurangira iyi kipe inatsinzwe 2-1.

Ibi ngo ni kimwe mu byatumye mu mukino aya makipe yombi yahuriyemo uyu mwuka, abakinnyi ba APR FC banze kwinjira mu rwambariro mu mukino wa CECAFA batsinzemo Rayon Sports muri ¼, mu gihe aba kandi banze gusohokera mu nzira isanzwe mu mukino baheruka guhuriramo na Rayon Sports bakayitsinda 2-1.

Jah d’eau Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka