Uburusiya: Bavuye mu ndege babanza kuyisunika kubera ubukonje

Abagenzi b’Abarusiya bari bateze indege kuru uyu wa gatatu tariki 26 Ugushyingo 2014 ngo byabaye ngombwa ko babanza gusohoka bagasunika indege kugira ngo ishobore guhaguruka.

Ibi ngo bitewe n’uko ibyuma ihagurukiraho bikanayifasha kugwa ku butaka byari byakonje cyane biturutse ku bukonje bwinshi buri ku kibuga cy’indege gito cya Igarka mu gihugu cya Seribiya.

Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru mu Burusiya bivuga ko kubera ko ibyuma bya feri y’indege byari byakonje ngo romoruke (remorqueur) ubundi ikurura indege ngo iyigeze mu nzira ihagurukiramo (piste) ngo nticyashoboye kuyigeza muri iyo nzira.

Ishami rishinzwe ubwikorezi muri Bushinjacyaha Bukuru mu gihugu cy’Uburusiya mu itangazo ryasohoye rigira riti “Abagenzi bahise bamanuka batangira gusunika kugira ngo bayigeze muri iyo piste”.

Abagenzi basunika indege.
Abagenzi basunika indege.

Mu kavidewo (video) karimo gucicikana ku mbuga za internet berekana abagabo bagera muri 20 bashishikaye, batwenga barimo gusunika iyo indege ya Tupolev 134 bayerekeza mu nzira igomba guhagurukiramo.

Iyo ndege ikaba yari yuzuyeho urubura (neige) mu gihe izuba ryari ririmo kurenga. Ahi i Igarka hari ubukonje buri ku kigero cya dogire mirongo ine munsi ya zero (-40°C).

Urubuga rwa interntet www.7sur.7.be ruvuga ko iyi ndege yari iya kompanyi Katekevia yo mu gihugu cy’Uburusiya yari irimo abagenzi 81 berekeje i Krasnoïarsk ku birometero bitatu uvuye aho yagombaga guhagurukira rwagati mu gihugu cya Seribiya ngo yaje kugera aho yajyaga idakererewe cyane.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka