Nyaruguru: Abahejejwe inyuma n’amateka ntibagishaka kubumba

Bamwe mu bahejejwe inyuma n’amateka batuye mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko bamaze gutera intambwe mu mibereho yabo ku buryo ngo batagishaka kwirirwa mu byondo babumba.

Aba bahejejwe inyuma n’amateka bavuga ko umwuga wabo wo kubumba babyirutse bawukora gusa ngo nta nyungu bigeze bawubonamo ku buryo bakomeza kuwukora.

Bavuga ko imibereho mibi bagiye bagira ahanini yaturukaga ku ihezwa ariko nanone ngo igaterwa no kuba baririrwaga mu byondo babumba, nyamara kandi ngo inkono ndetse n’ibindi bikoresho babumbaga bitarabashaga kubatunga.

Dr Mukabaramba ashima intambwe abahejwe n'amateka ba Nyaruguru bagezeho mu iterambere.
Dr Mukabaramba ashima intambwe abahejwe n’amateka ba Nyaruguru bagezeho mu iterambere.

Umuhoza Florence, umubyeyi w’abana babiri, utuye mu Mudugudu wa Nyamyumba, Akagari ka Murambi mu Murenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru avuga ko yabyirutse asanga iwabo bose babumba, gusa ngo nta nyungu yabivagamo ahubwo ngo bahoraga mu bukene ariko cyane cyane ngo ntabyo kurya babonaga.

Ati “kuva kera jye nabyirutse nsanga iwacu babumba, birirwa batoba ibyondo. Kugira ngo tubone ibyo turya, twirirwaga tubunza za nkono mu baturage, ukuguriye, uguhaye ibyo kurya, cyangwa se ukanababura bose ugataha ubwo tukarara twipfumbase. Mu bihe by’imvura bwo nta n’uwatekerezaga kurya kuko inkono ntizumaga, ngaho ibaze nawe kurara muri nyakatsi turi abana 9 n’ababyeyi bacu, n’inzara tukarara turyana kubera inzara”.

Aba bahejejwe inyuma n’amateka bavuga ko kubera kuba muri nyakatsi bahoraga barwaye indwara zituruka ku mwanda bigatuma no mu baturage babanena bakabaha akato.

Abahejwe n'amateka bubakiwe mu Mudugudu wa Nyamyumba bavuga ko bishimira ko batakinenwa kuko baciye ukubiri n'umwanda.
Abahejwe n’amateka bubakiwe mu Mudugudu wa Nyamyumba bavuga ko bishimira ko batakinenwa kuko baciye ukubiri n’umwanda.

Niyonzima Aléxis nawe utuye mu Mudugudu wa Nyamyumba, avuga ko umwuga w’ububumbyi wabateraga umwanda ubu ngo bawuretse, bakaba basigaye bahinga nk’abandi banyarwanda, abakiri bato nabo bakagana amashuri bakiga.

Ati “kera twagiraga umwanda abantu bakatunena, kubera ko twabaga twiriwe mu byondo tubumba, wasangaga abana bacu barwaye amavunja ndetse no mu bakuru harimo ababaga bayarwaye, ariko ubu dusigaye natwe dukeye turakaraba, nta muntu ukitunena”.

Ubu bashima cyane Leta y’u Rwanda yabavanye mu bwigunge bakaba basigaye babasha kugera aho abandi bari.

Mu mudugudu wa Nyamyumba aho abahejejwe inyuma n’amateka bubakiwe amazu yo guturamo bakanahabwa amasambu bahingamo, abahatuye bavuga ko bameze neza bashishikariye gukora bakiteza imbere, kandi bakikuramo ko bahejejwe inyuma n’amateka.

Baretse kubumba kuko nta mukiro byabahaye basigaye bahinga nk'abandi banyarwanda.
Baretse kubumba kuko nta mukiro byabahaye basigaye bahinga nk’abandi banyarwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Alvera Mukabaramba wasuye Abahejejwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Nyaruguru kuwa gatatu tariki ya 26/11/2014, nawe ashima intambwe bamaze kugeraho haba mu guhindura imyumvire, bakaba nabo bakataje mu rugamba rw’iterambere.

Uyu muyobozi kandi aboneraho gusaba aba bahejejwe inyuma n’amateka kutiheza mu muryango nyarwanda bagafatanya n’abandi mu bikorwa bibateza imbere, kandi ko ubuyobozi buzakomeza kubafasha kugira ngo badasubira inyuma.

Ati “ni ikintu gishimishije urebye aho bavuye n’aho bageze. Ubu rero natwe abayobozi dufatanyije tugomba kubakurikirana ntibasubire inyuma ahubwo bakazamukira rimwe n’abandi banyarwanda. Wenda amateka yo azagumaho ko bahejwe n’amateka ariko abanyarwanda ntibagire aho batandukanira”.

Akarere ka Nyaruguru kaza mu turere 5 dufite imiryango myinshi y’Abahejejwe inyuma n’amateka mu Rwanda, muri aka karere hakaba habarurwa imiryango isaga 150.

Dr Mukabaramba asaba abahejwe n'amateka gutiheza bagafatanya n'abandi mu rugamba rw'iterambere kdi ngo Leta izakomeza kubaba hafi.
Dr Mukabaramba asaba abahejwe n’amateka gutiheza bagafatanya n’abandi mu rugamba rw’iterambere kdi ngo Leta izakomeza kubaba hafi.
Abahejwe inyuma n'amateka bashima Leta yabakuye mu bwigunge.
Abahejwe inyuma n’amateka bashima Leta yabakuye mu bwigunge.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ariko ibyo nibo bagomba kubifatira icyemezo bagahitamo ubundi buzima

kantarama yanditse ku itariki ya: 27-11-2014  →  Musubize

imibereho y’abaturage mu rwanda iri kugenda itera imbere ubwo naba bahejwe inyuma n’amateka bagenda batanga ubuhamya bw’ibyo bamaze kugeraho

migambi yanditse ku itariki ya: 27-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka