Muhanga: Umuvuzi gakondo arakekwaho ubutekamutwe

Bamwe mu batuye umujyi wa Muhanga ngo bahangayikishijwe n’umuntu wiyita umuvuzi gakondo uvura amagini, nyabingi n’ibindi kuko ngo abaca amafaranga menshi, kandi ngo bamwe batangiye gutahura ko uwo muvuzi ari umutekamutwe.

Kimwe mu bituma aba baturage bakeka ubutekamutwe kuri uwo muvuzi ni uko mu ngo amaze kugeramo zose ababwira ko batewe na nyabingi maze akabaca akayabo ngo yirukane izo nyabingi maze agacukura ahantu hatandukanye mu ngo zabo agatabururamo ibintu bikoze mu ibumba kandi hose ngo bimeze kimwe, ku buryo bakeka ko afite uburyo aba yarabihagejeje.

Uwo mugabo witwa Nzeyimana Edouard, we avuga ko avurisha imbaraga yasigiwe na sekuru, aho atahura za nyabingi n’amagini akoresheje ihembe ritoya yasigiwe nk’umurage w’ababyeyi be nabo bakomora ku bababyaye.

Bimwe mubyo Nzeyimana agenda ataburura mu ngo ajyamo.
Bimwe mubyo Nzeyimana agenda ataburura mu ngo ajyamo.

Mu ngo eshatu yagezemo twabashije kumenya, bavuga ko nta bibazo bidasanzwe bari bafite ariko uyu mugabo ngo niwe uza akabamenyesha ko bakwiye kwirinda ibibazo byazabatera biturutse kuri izo nyabingi bityo nabo bagahitamo kubyemera.

Umugore witwa Mukakalisa yagize ati “nta kibazo narimfite ariko nahisemo kubyemera kuko numvaga ambeshya. Nakubiswe n’inkuba mbonye abivanye mu nzu kandi ntabyo narinzi”.

Yingeraho ko abenshi bemera kubera kugira amatsiko cyangwa guhinyuza, nyuma bikabagora kubona amafaranga yo kwishyura.

Ari ubuyobozi bw’imidugudu n’akagari abo twaganiriye batuyemo, ngo aya makuru bagiye bayamenya nyuma byarangiye ku buryo n’uwo mugabo batamuzi.

Bemeza kandi ko muri izo ngo nta bibazo bidasanzwe byahabaga nkuko Ildebland Mpabadashima uyobora umudugudu wa Nyarucyamo ya kabiri mu kagari ka Gahogo abivuga.

Aho intandaro yo kwitwa umutekamutwe yaturutse

Ubwo uyu mugabo yageraga mu kagari ka Gahogo mu mudugudu wa Nyarucyamo ya kabiri kuwa 22 Ugushyingo 2014, yagiye mu rugo rw’uwitwa Kaberuka maze ababwira ko bagomba kumuha amafaranga maze akabakiza nyabingi ziri mu rugo rwabo.
Nyuma yo kumuha amafaranga ibihumbi 10, yababwiye ko azibonye ariko abakurambere bakaba bamutegetse kwaka amafaranga ibihumbi 250.
Nyuma yo kwemererwa ayo mafaranga yataburuye ibintu bitandukanye muri urwo rugo maze ababwira ko nibatamwishyura atabitwika.

Icyakora uwo muturage yiyambaje abandi baturage n’abayobozi maze Nzeyimana yemera kubitwika. Bamwe mu bahageze bavuga ko ibintu nk’ibyo aribyo n’ubundi yataburuye mu ngo ebyiri zindi yari amaze iminsi avuyemo kubigenza atyo.

Ngo iyo utamuhaye amafaranga menshi avuga ko abijyana iwe akajya kwinginga abakurambere bakaba aribo babitwika. Ibi nibyo byatumye hakekwa ko yaba abijyana akabishyira ahandi kugira ngo akomeze abone amafaranga.

Ubwo aheruka, ubuyobozi bwamutegetse gutwika ibyo bintu nta yandi mananiza.
Ubwo aheruka, ubuyobozi bwamutegetse gutwika ibyo bintu nta yandi mananiza.

Ikindi abamwita umutekamutwe bashingiraho, ni uko ingo abikoramo usanga zimaze iminsi hakorerwamo imirimo y’ubwubatsi, bikaba bikekwa ko yaba afite abafundi bakorana mu kubishyira muri izo ngo.

Uyu mugabo kandi akemangwa kubera ko aho kumushaka ngo akuvure ariwe wiyizira mu rugo akakubwira ko ashaka kugukiza ibyo byago bya nyabingi, maze kubera ubwoba ugahita wemera. Ikindi kandi ngo ajya gusa mu ngo zisanzwe zifite amikoro yo kubona amafaranga.

Ubwo twasangaga uyu muvuzi muri rumwe mu ngo yari yagiye gukiza izo nyabingi, hahise haza abantu basenga maze mu gihe barimo gusenga wa mugabo ahita aburirwa irengero kandi atishyuje amafaranga yari amaze gukorera. Uyu mugabo ariko ngo asanzwe azwiho kuvura indwara zikomeye mu buryo bwa gakondo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibyabapfu biribwa nabapfumu

HAKIZIMAMA JEAN BOSCO yanditse ku itariki ya: 9-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka