Abarwanyi ba FDLR bagomba kujya Kisangani bagejejwe Kanyarucinya

Abarwanyi ba FDLR 28 n’abagize imiryango yabo 62 bagomba kujya Kisangani tariki ya 26/11/2014 bagejejwe Kanyarucinya hafi y’umujyi wa Goma hasanzwe ikigo cyakira abarwanyi bitandukanyije n’imitwe yizwa intwaro, DDR (Désarmement, Démobilisation et Réinsertion).

Iri tsinda ry’abarwanyi ba FDLR ricumbikiwe Goma biteganyijwe ko tariki ya 28/11/2014 aribwo rizahaguruka ku kibuga cy’indege cya Goma rijyanwa Kisangani ahari inkambi bateguriwe yitiriwe Gen.Maj Bauma.

Kuva tariki ya 31/5/2014 abarwanyi ba FDLR 105 bishyikirije umutwe wa Monusco na SADC na Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (RDC) nyuma yo gushyira intwaro hasi, bikaba byari mugushyira mu bikorwa umugambi wa FDLR yatangaje mu mpera z’umwaka wa 2013 wo gushyira intwaro hasi ku bushake.

Abarwanyi ba FDLR ba mbere bashyize intwaro hasi tariki ya 31/05/2014.
Abarwanyi ba FDLR ba mbere bashyize intwaro hasi tariki ya 31/05/2014.

Kugeza tariki ya 25/11/2014 mu kigo cya Kanyabayonga habarirwaga abantu 305 barimo abarwanyi ba FDLR 105 n’abandi bo mu miryango yabo, abazanywe Kanyarucinya bakaba hari abazanywe mu modoka naho abagore batwite, abana bato n’abarwanyi bakazanwa n’indege za Kacugucugu.

Capt Hamuli, umwe mubayobozi bashinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi muri RDC, avuga ko nyuma y’uko abarwanyi 28 n’imiryango yabo igeze mu nkambi yitiriwe Gen. Bauma iherereye Kisangani abandi barwanyi ba FDLR 77 n’imiryango yabo basigaye Kanyabayonga bazoherezwa Kisangani mu minsi yavuba.

Ishami ry’umuryango wabibumbye rikorera muri RDC, Monusco rivuga ko abarwanyi ba FDLR bari muri Kongo babarirwa mu 1500, uretse 105 bari Kanyabayonga n’abandi batageze ku ijana bari Walungu muri Kivu y’amajyepfo, hategerejwe ko n’abandi barwanyi bazashyira intwaro hasi ku bushake.

Fils Bazeye umuvugizi wa FDLR ubwo yasuraga inkambi ya Kisangani yatangaje ko abarwanyi ba FDLR 1200 aribo bazajyanwa mu nkambi ya Kisangani, hakaba hategerejwe kureba ko hari abandi barwanyi bashyira intwaro hasi ku bushake bitabaye ngombwa ko hakoresha imbaraga za gisirikare zishobora gukoreshwa mu ntangiriro z’umwaka wa 2015.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyi gahunda aba barwanyi batngiye ni nziza kuko bikengeye bakaba birinze ibisasu byari kuzabaraswaho vuba aha, gusa bagenzi babo nabo bashyiremo agatege maze turebe ko amahoro yagaruka muri karere

kanyarucinya yanditse ku itariki ya: 27-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka