Kamonyi: Umushinga “Higa ubeho” urishimira ko usize abagenerwabikorwa bungutse ubumenyi bwo kwirwanaho

Abakuriye umushinga Higa ubeho wakoreraga muri USAID washoje ibikorwa byawo mu Karere ka Kamonyi, barishimira ko usize abagenerwabikorwa bungutse ubumenyi bwo kwirwanaho. Ni nyuma y’imyaka itanu ishize uyu mushinga ufasha abatishoboye kugera ku iterambere ry’imibereho myiza n’iry’ubukungu.

Mu birori byo kumurika ibyagezweho byabereye mu Murenge wa Gacurabwenge tariki 26/11/2014, abagenerwabikorwa bashimiye ubufasha bahawe n’umushinga kuko bungutse byinshi bizabafasha mu buzima bwa bo.

Bahuguwe ku kwizigamira bakorera mu matsinda, bigishwa guhinga ku butaka buto, gutegura indyo yuzuye, bahabwa n’ubujyanama ku kurwanya ihohoterwa.

Uyu mushinga wakoreye mu mirenge itanu yo mu karere ka Kamonyi harimo Rukoma, Nyamiyaga, Musambira, Gacurabwenge na Karama; ukaba wari ugamije gufasha abanyarwanda bugarijwe n’ibibazo by’imibereho myiza n’ubukungu.

Abafashijwe na Higa Ubeho isize bungutse ubumenyi bwo kwirwanaho.
Abafashijwe na Higa Ubeho isize bungutse ubumenyi bwo kwirwanaho.

Umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Higa ubeho mu Itorero peresibiteriyene mu Rwanda (EPR) uwo mushinga wakoreyemo, Nsanzabandi Jean Claude atangaza ko bafashije abana bagera ku 1900 biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bakaba basize 60 bakiri mu mashuri.

Ngo umushinga wateguye ababyeyi b’aba bana ubatoza kuzigama ku buryo hari icyizere ko bizabafasha kwishyurira abo bana amafaranga y’ishuri. Basize ababyeyi 1700 bari mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya, azafasha abarimo kubona igishoro cyo gukora imishinga y’iterambere.

Havugimana François wo mu Kagari ka Murehe mu Murenge wa Rukoma, afite abana batanu mu mashuri makuru n’ayisumbuye. Ngo Higa Ubeho yamufashije mu myigire ya bamwe muri bo kuko nta bushobozi yari afite; ariko kuri ubu ubumenyi yahawe buzamufasha kwita kuri abo bana kuko abasha kwaka inguzanyo mu itsinda kandi akanoza umwuga w’ubuhinzi.

Uyu mushinga kandi waharaniye ko abagenerwabikorwa bagira umutekano maze ubaha amahugurwa ku gukumira ihohoterwa kuko amakimbirane mu ngo ari isoko y’ubukene.

Higa ubeho yafashije abagenrwabikorwa mu iterambere ry'imibereho myiza n'iry'ubukungu.
Higa ubeho yafashije abagenrwabikorwa mu iterambere ry’imibereho myiza n’iry’ubukungu.

Mukankusi Cécile wo mu Murenge wa Karama ahamya ko mbere yo guhabwa inyigisho n’abajyanama ba Higa ubeho yahoraga ashyamiranye n’umugabo we ku buryo yamubuzaga no gukora ibikorwa byo kwiteza imbere.

Umushinga wa Higa Ubeho usize amatsinda y’imbonezamirire 46 yigishijwe gutegura indyo yuzuye, ndetse wanafashije mu gukurikirana imibereho y’abana bari munsi y’imyaka itanu 250. Nsanzabandi avuga ko abagifite imirire mibi bagera ku 10 ariko ngo bafite ibindi bibazo by’ubuzima harimo indwara zidakira.

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka