Gakenke: Umwana ntakeneye kurya byonyine gusa kugirango akure neza

Nubwo hari ababyeyi bamaze gusobanukirwa na gahunda yo kwita ku mwana bamugenera ifunguro ryuzuye, haracyari ikibazo kuri gahunda y’imbonezamikurire aho umwana agomba kubuzwa ikibi hadakoreshejwe inkoni usanga itaracengera mu babyeyi.

Gahunda y’imbonezamikurire igamije ko umwana ahabwa intangiriro nziza bityo umwana ye kurya ngo akure mu gihagararo gusa ahubwo anakure mu bwenge, mu bitekerezo no mu mibanire hamwe no guhabwa uburere bwiza bubereye umuryango arimo.

Ni muri urwo rwego urugaga rw’amadini mu kubungabunga ubuzima (RICH: Rwanda Interface Council on Health) kuri uyu wa 26/11/2014 rwateguye amahugurwa y’umunsi umwe ku bayobozi b’amatorero n’amadini agamije gusobanura gahunda y’iminsi igihumbi aho umwana yitabwaho kuva umubyeyi we akimutwita kugeza afite imyaka ibiri ndetse n’uburyo umwana yitabwaho kugeza agize imyaka itandatu.

Philomene Ntakirutimana ashinzwe abari n’abategarugori ndetse n’ikicyiro cy’abana mu itorero ry’abadivandiste b’umunsi wa karindwi, asobanura ko nubwo hari ibyo yari azi kuri gahunda y’iminsi igihumbi ya mbere y’umwana ariko hari n’ibindi bishya yungukiye muri aya mahugurwa yasobanuriwe bwa mbere.

Ati “iby’iminsi igihumbi byo nabyumvaga ariko sinsobanukirwe itangira ryari irangira ryari, noneho nyuma y’imyaka ibiri umwana agatangira agahabwa imbonezamikurire kugera ku myaka itandatu. Ibi by’imbonezamikurire rero akaba aribwo bwa mbere mbyumvishe ngize n’amahirwe ndabisobanukiwe cyane kuburyo nzabona icyo nzigisha abandi gifatika”.

Abayobozi b'amadini n'amatorero bagiye kwigisha abayoboke ko umwana adakeneye kurya gusa kugirango akure.
Abayobozi b’amadini n’amatorero bagiye kwigisha abayoboke ko umwana adakeneye kurya gusa kugirango akure.

Ubusanzwe ngo abantu bazi ko umwana uri mu myaka ibiri kugeza kuri itandatu iyo agize icyo yangiza akubitwa kandi nyamara ngo beretswe ko hari igihe uwo mwana ageramo agafata ibyo abonye byose agakora icyo ashaka. Muri gahunda y’imbonezamikurire beretswe ko icyo gihe yerekwa ko ari bibi aho gukubitwa.

Pasitoro wo mu itorero rya Anglican muri Diocese ya Shyira, Noel Nzabanita, avuga ko nta wahakana ko mu bashumba babo harimo abantu bagifite ibyo bibazo byose gusa iyi gahunda ikaba hari inyigisho ibasigiye nk’uko azisobanura.

Ati “iyi gahunda rero icyo itwunguye gikomeye cyane nuko niba tutafataga inyigisho ngo tuzihe abagore batwite tugahera ku bana barangije kuvuka dukwiriye kumanuka tukareba kugeza ku bagore batwite nabo tukabaha inyigisho zihariye zo gutegura abana neza”.

Eraste Ntihemuka ni umukozi w’urugaga rw’amadini mu kubungabunga ubuzima, yemeza ko abanyamadini bafite imbaraga zo kugera ku bantu benshi kuko hari ubushakashatsi bwerekanye ko abarenga 95% mu Rwanda bafite amadini babarizwamo kuburyo iyo ubutumwa bunyuze mu madini hari ikizere ko buba buzagera ku baturage 100%.

Aya mahugurwa ategurwa n’umuryango RICH ku bufatanye na UNICEF gusa nyuma y’akarere ka Musanze, Burera na Gakenke aho aya mahugurwa amaze gutangwa kuri ubu hatahiwe akarere ka Rulindo.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

RICH yakoze kubw’icyo gikorwa kuko umwana akeneye rwose ikirenze ibiryo.hakenewe ko abonerezwa imikurire

emile yanditse ku itariki ya: 27-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka