Rutsiro: “Ndi Umunyarwanda” imaze gushinga imizi nubwo hari ikibazo cy’imfashanyigisho

Urugaga rw’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Rutsiro rwemeza ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda muri rusange imaze gushinga imizi muri ako karere gusa ngo haracyari imbogamizi zirimo kutagira imfashanyigisho.

Perezida w’uru rugaga Hitimana Dominique avuga ko abajyanama b’ubumwe n’ubwiyunge bakoze akazi gakomeye ko gukangurira abaturage gahunda ya Ndi Umunyarwanda aho basobanuriwe akamaro kayo kuko hari hamwe na hamwe wasangaga ngo abantu batayumva ariko byageze aho irabacengera.

Perezida w'urugaga rw'ubumwe n'ubwiyunge avuga ko bakoze akazi ariko ko bagifite zimwe mu mbogamizi bahura nazo.
Perezida w’urugaga rw’ubumwe n’ubwiyunge avuga ko bakoze akazi ariko ko bagifite zimwe mu mbogamizi bahura nazo.

Muri rusange perezida avuga ko babonye umusaruro muri iyi gahunda aho yagize ati “Gahunda ya Ndi Umunyarwanda yagize akamaro kuko Abanyarwanda babohotse aho uwarebanaga ay’ingwe n’undi bahanye imbabazi ubu benshi bakaba babanye neza”.

Nyinawabega Eugenie ni umwe mu bagize komite y’urugaga rw’ubumwe n’ubwiyunge akaba asanzwe ari n’umuyobozi wa AVEGA ku rwego rw’akarere ka Rutsiro yavuze ko yababariye umuntu witwa Murwanashyaka Celestin wamusahuye inka ndetse akanamusenyera inzu mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 akaba yaramusubije inka yari yamurishye none ubu ngo babanye neza.

Nyinawabega yatanze imbabazi ku wamusahuye amusubiza n'inka yari yamurishye.
Nyinawabega yatanze imbabazi ku wamusahuye amusubiza n’inka yari yamurishye.

Ati “Gahunda ya Ndi Umunyarwanda yaramfashije kuko uwansahuye inka ndetse akanansenyera yanyishyuye inka imaze kubyara mpita muha inyana yayo kuko nawe nabonaga nta yindi asigaranye kandi ubu narabohotse ku mutima tubanye neza”.

Ikindi kandi kigaragaza ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda muri aka karere imaze gucengera benshi ni uko mu minsi ishize umusaza witwa Balthazar utuye muri Rutsiro yagiye muri gereza ya Muhanga gutanga imbabazi ku mugororwa wagize uruhare mu kwica umuryango we w’abantu 12 muri Jenoside.

N’ubwo iyi gahunda ngo yamaze gucenegra besnhi ngo baracyafite imbogamizi zimwe na zimwe aho bamwe batarayumva, abakangurambaga bamwe na bamwe batayifiteho ubumenyi bwimbitse ndetse no kuba nta mfashanyigisho zihagije bafite bakaba banifuje ko mu mashuri hajyaho ama club ya gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Abagize urugaga rw'ubumwe n'ubwiyunge mu karere ka Rutsiro mu nama.
Abagize urugaga rw’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Rutsiro mu nama.

Mu nama yahuje abagize urugaga rw’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Rutsiro tariki 25/11/2014 Niyonzima Tharcisse ushinzwe ishami ry’ubutegetsi muri aka karere yabamaze impungenge ko hazaboneka izindi mfashanyigisho kandi ngo akarere kazababa hafi.

Ikindi ngo ni uko muri Gahunda yo kwimakaza iyi gahunda ya Ndi Umunyarwanda hazongerwa igihe cy’ubukangurambaga mu baturage ndetse ngo n’abakangurambaga bongererwe amahugurwa.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka