Abasirikare ba MONUSCO bafatanywe imyenda y’abasirikare barinda Kabila
Abasirikare 10 ba Monusco bakomoka mu gihugu cya Ukraine hamwe n’umunyekongo umwe ubasemurira bafatiwe ku kibuga cy’indege cya Goma bafite imyenda y’abasirikare barinda perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), kuri uyu wa gatatu tariki ya 26/11/2014.
Aba basirikare ba Monusco bashinzwe gutwara indege bashatse gutambutsa imyenda 12 y’abasirikare bashinzwe kurinda perezida Joseph Kabila wa Kongo hamwe na pistol imwe yari mu gikapu cyari gifitwe n’umunyekongo ubasemurira.
Ikibuga cy’indege cya Goma gisanzwe kirindwa n’abasirikare barinda perezida bazwi ku izina rya GR (Garde Republicaine) aribo bagize uruhare mu guhagarika abo basirikare ba Monusco.
Abo basirikare ngo bashatse gutambuta badasatswe inzego zishinzwe gusaka zibangiye bashaka gutanga ruswa y’ibihumbi 5 by’amadolari ariko ntibabyumvikanaho bahita bahagarikwa.
Aba basirikare ba Monusco bashakaga gutwara iyi myenda nk’ibindi bicyenerwa byabo nk’ibiribwa ariko abasirikare ba Kongo banga ko bitambuka batabirebye nk’uko bitangazwa n’abari ku kibuga cy’indege i Goma.
Kugaragara kw’iyi myambaro byahise biteza ikibazo ku kibuga cy’indege cya Goma ndetse aba basirikare bahita bafatwa n’abasirikare bashinzwe kurinda ikibuga cy’indege cya Goma.
Umuyobozi w’igisirikare cya Monusco i Goma, Gen Santos Kruz yahise yitabazwa kugira ngo hatagira ikibi kibabaho aho yagiye kureba umuyobozi w’ingabo za FARDC, Gen Emmanuel Lombe abanje kwamburwa imbunda nto yitwaza.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko ibya MONUSCO nabyo biranyobeye
Arega iyo utazi icyakujyanye ukora ibitakureba,nibyiza ko umusirikare wa FARDC asigaye ahabwa ruswa akayanga kubwo kurinda ubusugire numutekano wikihugu cye(Patriotism).bakomerezaho.
Umuririmbyi yararirimbye ngo Rafiki yako ndiye Adui yako.MONUSCO yitonde rero kuko abasirikare ba Congo ntibakibaca iryera.
Murakozeeeeeeeeee