Inzira y’ibanze ya Gari ya moshi izagera i Kigali yamaze kumenyekana

Inzira ya Gari ya moshi izagera mu Rwanda izaturuka mu ntara ya Bihanga muri Uganda ikanyura i Mbarara igakomeza Kagitumba igera i Kigali, mbere yo gukomeza mu Burundi.

Iyi nyigo izanononsorwa neza mu gihe cy’amezi umunani guhera mu kwezi kwa 1/2015, nk’uko Minisitiri w’ibikorwa remezo, James Musoni, yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru, kuri uyu wa gatatu tariki 26/11/2014.

Yagize ati “Mu kwezi gutaha nibwo tuzabona ibyangombwa byose bijyane n’iyi nzira izagera i Kigali. Ikindi tumaze gukora ni uko tumaze guhitamo sosiyete izubaka uwo muhanda wa gari ya moshi, turi gusuzuma iyo sosiyete. Turumva mu kwezi gutaha ikipe yagiye kureba aho iyo nzira izaca natwe tumaze kwemeza uwo muhnda ari bwo tuzemeza sosiyete izubaka gari ya moshi hano mu Rwanda”.

Minisitiri Musoni yabwiye abanyamakuru aho inzira y'ibanze ya Gari ya moshi izagera i Kigali izanyuzwa.
Minisitiri Musoni yabwiye abanyamakuru aho inzira y’ibanze ya Gari ya moshi izagera i Kigali izanyuzwa.

Minisitiri Musoni yatangaje ko inyigo yimbitse izakorwa na sosiyete izaba yatsindiye iryo soko izakorwa hagati y’amezi umunani n’umwaka, iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi ryo rimare igihe kitarenze imyaka ibiri.

Iyubakwa ry’iyi nzira kandi ngo rizatanga akazi ku bantu benshi haba mu Rwanda no mu karere, ubu MININFRA ikaba yaratangiye gahunda yo gushaka abantu bazahugura abakozi bazakoramo n’inzobere zizakenerwa.

Mu biteganwa ni ugutoranya mu mashuri yigisha ibijyanye n’imyuga abayiga bagahindurirwa gahunda bakigishwa ibijyanye n’imyuga bazakora mu bwubatsi bw’iyi nzira, nk’uko Minisitiri Musoni yabitangarije muri iki kiganiro cyari kigamije gutanga amakuru ku bikorwa remezo.

Abakuru b'ibihugu bigize umuryango wa Afurika y'iburasirazuba batangije ku mugaragaro iyubakwa ry'uyu muhanda wa Gari ya Moshi.
Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba batangije ku mugaragaro iyubakwa ry’uyu muhanda wa Gari ya Moshi.

Muri iki kiganiro kandi Minisiteri y’ibikorwa remezo n’inzego ziyishamikiyeho zagaragarije Abanyarwanda zimwe muri gahunda za leta zigenda zishyirwa mu bikorwa.

Muri izi gahunda harimo ko 70% by’igihugu bizaba bifite umuriro w’amashanyarazi mu 2017, kugeza ku baturage amazi meza ku kigero cya 100% mu mwaka wa 2018 avuye ku kigero cya 75% kuri ubu. Harimo kandi kugeza isuku ku kigero cya 100% mu 2020 ivuye kuri 45% muri iki gihe.

Emmmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka