Rubavu: Abashatse kunyereza amafaranga ya mitiweli basabwe kuyagaruza

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu avuga ko nubwo akarere ayobora gahanganye no kugeza ku gipimo 100% mu bwisungane mu kwivuza, hari abayobozi bashatse kunyereza amafaranga atangwa n’abaturage abandi batinda kuyashyira aho agomba kujya bitinza abaturage kwivuriza igihe.

Bamwe mu bayobozi b’utugari bagaragayeho gutinza amafaranga bahabwa n’abaturage ngo abafashe kwivuza, naho umunyamabanga w’akagari kamwe muri Nyamyumba akurikiranwa na polisi nyuma yo gushaka kunyereza ibihumbi 500.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu avuga ko hari abayobozi b’utugari bamaze kwandikirwa, abandi barafatwa bashyikirizwa Polisi bakurikiranweho amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (mitiweli).

“Ntibishoboka ko umuturage atanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza ngo najya kwivuza asange amafaranga yarariwe”; Umuyobozi w’akarere ka Rubavu.

Bahame avuga ko aho byagaragaye ari mu mirenge ya Mudende aho abayobozi b’utugari batindanye amafaranga bahawe n’abaturage mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza, abaturage bajya kwivuza bakayabura.

Umuyobozi w'akarere ka Rubavu, Bahame Hassan.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Bahame Hassan.

Mu murenge wa Busasamana Irankunda Ramadhan wari ushinzwe gucunga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza yanyereje ibihumbi 167 ayashyira kuri konti ye yongeye gushaka gutwara agera kuri miliyoni 2 ntibyakunda ahita aburirwa irengero.

Mu murenge wa Nyamyumba mu kagari ka Burushya, umunyamabanga nshingwabikorwa wako n’ubu ari mu maboko ya polisi kurikiranwaho amafaranga yatwaye arenga ibihumbi 500.

Abaturage bavuga ko kuba abayobozi banyereza ayo mafaranga bibagiraho ingaruka mu gihe bizera ko batanze amafaranga ariko bajya kwivuza bagasanga ntiyatanzwe, hakaba n’ubwo bayatanga mbere y’igihe agatangwa bitinze kuburyo hari n’abarwara bagasubizwa inyuma kubera kudatanga ubwisungane kandi barabutanze cyera.

Umwe mu baturage waganiriye na Kigali Today avuga ko yatanze amafaranga mu kwezi kwa Kamena 2014, ariko agiye kureba ikarita yo kwivurizaho ngo amafaranga yishyuwe mu kwezi kwa Nzeri 2014.

Bamwe mu bashinzwe kugenzura umutungo w’akarere bavuga ko mu igenzura bakoze basanze abari baratindanye amafaranga y’abaturage mu bwisungane ari abayobozi b’utugari mu mirenge yavuzwe ariko ngo ubu yashyizweho aho agomba kujya.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka