Bajya i Kibeho n’amaguru bibabaza banashengerera Bikiramariya ngo yumve amasengesho yabo

Abakiristu babarirwa muri 300 bavuga ko baturutse mu turere tumwe na tumwe tw’Intara y’Amajyaruguru y’u Rwanda biyemeje kugenda n’amaguru bibabaza, kugeza bitabiriye isabukuru y’imyaka 33 ishize i Kibeho mu karere ka Nyaruguru habereye amabonekerwa ya Bikiramariya.

Iki kivunge cy’abakirisitu Gatorika kiri mu rugendo rwo kwibabaza cyerekeza i Kibeho cyageze mu mujyi wa Nyanza tariki 25/11/2015, abenshi muri bo bagaragaza inyota, inzara ndetse n’umunaniro ukabije ariko ubona ko icyo biyemeje kugeraho bakigikomeyeho.

Abenshi bari muri uru rugendo biganjemo abagore n’abana inkweto zari zabariye abandi bazitwaye mu ntoki kubera urugendo runini bari bamaze gukora baza bacumbika kuri za paruwasi gatorika zitandukanye.

Bahitamo kugenda n'amaguru bibabaza banashengera Bikiramariya ngo abagirire impuhwe yumve amasengesho yabo.
Bahitamo kugenda n’amaguru bibabaza banashengera Bikiramariya ngo abagirire impuhwe yumve amasengesho yabo.

Ubwo bari bageze mu mujyi wa Nyanza, bamwe muri bo bavuganye na Kigali Today batangaje ko bamaze kugenda iminsi ine bakaba basigaje nibura indi minsi itatu kugira ngo bagere i Kibeho mu karere ka Nyaruguru kuwa gatanu tariki 28/11/2014.

Mutezimana Emmanuel ukomoka mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo yavuze ko baje barara nzira ari nako bacumbika kuri paruwasi bagezeho bananiwe.

Abivuga atya “Muri uru rugendo rwo kwibabaza tuba twitwaje impamba y’ibiryo aho tugeze turicara tugateka tukarya twarangiza tugakomeza urugendo kuko nibwo buryo twahisemo”.

Ngo kuba bahitamo kugenda n’amaguru bakora ibirometero n’ibirometero ntabwo ari amafranga yo gutegesha baba babuze, ahubwo ngo ni uburyo bwo gushaka kwibabaza bashengerera Bikiramariya ngo abagirire impuhwe abumve mu masengesho, nk’uko Uwitwa Niyoyita Triphonie wari uturutse muri Paruwasi ya Rwankuba mu Ntara y’Amajyaruguru abivuga.

Baba bitwaje ibiribwa bagera nimugoroba bagateka bagafungura.
Baba bitwaje ibiribwa bagera nimugoroba bagateka bagafungura.

Niyoyita akomeza avuga ko bajya i Kibeho kubera ko ari ku cyicaro cy’umubyeyi Bikiramariya bajyanwe no kumushengerera banizihiza umunsi mukuru ngarukamwaka wizihizwa ku itariki 28 Ugushyingo busi mwaka.

Abakirisitu gatorika bari muri uru rugendo rw’amaguru berekeza i Kibeho ni abo muri paruwasi ya Rwankuba, Burehe, Nemba, Mwange, Kinoni, Butete mu Ntara y’Amajyaruguru hamwe n’abo muri Paruwasi ya Gisoro na Mutorere muri diyoseze ya Kabare mu gihugu cya Uganda.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka