Nyamasheke: Yigometse ku buyobozi agakubita n’abaturage

Mu isanteri ya Shangazi mu Kagari ka Kanazi mu Murenge wa Ruharambuga haravugwa umugabo witwa Munyaneza Onesphore uvugwaho kwigomeka ku buyobozi, agakubita abaturage abasaba ko bamuha amafaranga bayabura akabahondagura ubundi agahita atoroka.

Bivugwa ko uyu mugabo yirirwa muri ako gasanteri yicaye ategereje abaza gutega imodoka akabaka amafaranga uyabuze agakubitwa urushyi cyangwa ingumi ubundi nyiri ugukubitwa agakizwa n’amaguru.

Nk’uko bivugwa n’abaturage ngo uyu Munyaneza ni umugabo w’ibigango kandi utinyitse ku buryo uwo abwiye wese ahita akangarana.

Musabyimana Ezechias, umucuruzi mu isantere ya Shangazi ari mu bakubiswe na Munyaneza ubwo yamwakaga umufuka w’umuceri undi akanga, bituma amuhondagura kugeza amugize intere bikaba ngombwa ko yiyambaza polisi.

Agira ati “yankubise ankura amenyo yangize ibisebe ahantu hose kuko numvaga ntashobora kwihanganira ko anjyana umufuka wanjye w’umuceri atawukoreye. Amaze gukubita abantu benshi sinari nziko nanjye yantinyuka ariko urabona ko yampinduye inoge”.

Abaturage bavuga ko iyo Munyaneza abonye bikomeye aburirwa irengero akazagaruka bisa n’ibyibagiranye bityo bakongera kubitekereza ariko yamaze gukubita abandi bantu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruharambuga, Ndindayino Jean Claude, avuga ko Munyaneza yigometse ku buyobozi ndetse akigira indakoreka akirirwa akubita abaturage ashaka ko bamuha iby’ubusa atakoreye kuko yumva atakora nk’abandi.

Ndindayino avuga ko uyu mugabo ari ku rutonde rw’abagomba kujya mu kigo kigorora abantu bananiranye ariko ko inshuro nyinshi bagiye bagerageza kumufata yagiye abacika ndetse kugeza magingo aya bakaba batazi irengero rye.

Agira ati “hari abantu bigize indakoreka barimo uyu Munyaneza twabashyize ku rutonde rw’abagomba kujyanwa mu kigo kigorora abantu bameze kuriya, ni abantu bashaka kubaho badakora bagashaka iby’abandi ku ngufu bituma iyo bidakunze bakoresha imbaraga n’urugomo, ariko twabihagurukiye ku buryo abantu nk’abo bagomba kubicikaho”.

Abaturage bavuga ko uyu Munyaneza yagiye akora ibyaha bitandukanye ariko akaba atarigera afatwa na rimwe, kuri ubu akaba ari gushakishwa na polisi y’igihugu kuko yamaze kuburirwa irengero.

Bivugwa ko yaba yarerekeje mu Mujyi wa Kigali mu gihe abakomeretse bagikomeza kwivuriza mu bitaro bya Bushenge.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka